Urutare rwo ku isumo rwaturitse rugwira abantu 7 bari munsi yarwo barapfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu barindwi bapfuye ubwo urukuta rw'urutare rwacikaga rukagwa hejuru y'ubwato bwarimo ba mukerarugendo munsi y'isumo muri Brazil.

Uru rutare rwari rufatanye ariko rwatunguranye rurasaduka igice kinini kigwa ku bwato 7 bwa ba mukerarugendo bari baje kwidagadura, rutera umuhengeri mwinshi mu kiyaga cya Furnas, hafi ya Capitólio.

Amashusho yashyizwe hanze yerekanye ubwato buto bwinshi bugenda buhoro munsi y'uru rutare runini ku kiyaga cya Furnas hanyuma igice kinini cyarwo kiza gusaduka yikubita hejuru y'abantu bari muri ubwo bwato.

Ubwato bumwe iki kibuye cyisekuyeho bwasenyutse, abandi barahunga.

Abashinzwe kuzimya umuriro, harimo n'abazi kwibira mu mazi, mu ntangiriro bavuze ko barimo gushakisha abantu 20 babuze.

Ibyo byavuguruwe kugeza ku bantu batatu nyuma y'uko abandi byavugwag ko bapfuye ariko baza kuboneka bigizwemo uruhare na terefone zabo.

Bamwe mu bantu bakomerekeye muri iyo mpanuka barimo abavunitse amagufwa aho hari umwe wari umeze nabi cyane mu bitaro afite ibikomere mu mutwe no mu maso.

Abandi bagera kuri 23 bari bakomeretse bavuwe kubera ko ibikomere byabo bari byoroheje, nk'uko umuvugizi w'ishami rishinzwe kuzimya umuriro Pedro Aihara yabitangarije abanyamakuru.

Nk'uko ikinyamakuru Globo.com kibitangaza, ngo abagenzi bari mu yandi mato bari babonye uru rutare rusaduka.Bavuga rero ko bagerageje cyane kuburira andi mato arahunga hasigara bumwe.

Ku kiyaga cya Furnas ni ahantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo kuko hari isumo ryiza hiyongereyeho amahoteri n'inzu z'ibiruhuko.






Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/urutare-rw-isumo-rwaturitse-rugwira-abantu-7-bari-munsi-yarwo-barapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)