Urupfu rwa Akeza Rutiyomba wimyaka 5 wamamay... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa burebure bukomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga bugaragaraza iby'urupfu rwa Akeza wishwe n'amazi yaguyemo mu kigega cya litiro 200. Amakuru avuga ko Kuwa 14 Mutarama 2022 mu murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, Umudugudu wa Antene ku isaha ya saa sita n'igice, ni bwo Akeza yasanzwe mu kigega cya litiro 200 yapfuye.

Akeza wari umaze iminsi yishimirwa na benshi kubera indirimbo 'My Vow' ya Ngabo Medard Jobert [Meddy] yasubiyemo, ni mwene Rutiyomba Florian w'imyaka 44 na Niragire Agathe. Akaba yaguye kwa Mukase witwa Mukanzabarushimana Marie Chantal aho yari amaze icyumweru kuko Se Florian atabanaga na nyina Agathe.

Mu kiganiro na INYARWANDA, umwe mu bo mu muryango wa Agathe yagize ati:'Uyu mwana ni we wenyine nyina yari afite, urupfu rwa Akeza rwamushegeshe cyane ndetse ntibisobanutse uburyo yapfuyemo.'

Uko bivugwa ni uko Akeza ajya gupfa, Mukase Marie Chantal yamusiganye n'umukozi mu rugo agiye kwa muganga nyuma umukozi witwa Nirere Dative aza kumuhamagara amubwira ko umwana aguye mu mazi,

Umugore yahise atabaza Se wabo wa Akeza mukuru w'umugabo we witwa Niragire Protase w'imyaka 56, ageze mu rugo akingurirwa n'umukozi amwereka aho ikigega kiri, asanga umwana yaguyemo acuramye.

Yamukuyemo agerageza kumuha ubutabazi bw'ibanze kuko asanzwe ari n'umuganga ku kigo nderabuzima cya Rukumberi, gusa umwana yari yashizemo umwuka. Umukozi ubwo yabazwaga na bamwe mu bari aho impamvu atamukuyemo ngo yavuze ko yagerageje bikamunanira.

Biteganyijwe ko Akeza azashyingura kuri uyu wa 18 Mutarama 2022 mu irimbi rya Rusororo.

Akeza Elisie Rutiyomba w'imyaka 5 yitabye Imana mu minsi micye ishize

Yamamaye mu gusubiramo indirimbo 'My Vow' ya Meddy 

Urupfu rwe rwashenguye benshi bamwe ntibarasobanukirwa neza


Asigiye umubabaro ukomeye nyina wari umufite ari umwe


Yaburaga iminsi micye ngo yuzuze imyaka itandatu


Azashyingurwa kuri uyu wa 18 Mutarama 2022



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113591/urupfu-rwa-akeza-rutiyomba-wimyaka-5-wamamaye-mu-gusubiramo-indirimbo-my-vow-rwashenguye-b-113591.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)