Umutoza wa Kiyovu Sports yaruciye ararumira abajijwe kuri rutahizamu Okwi utaragera mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe impamvu rutahizamu w'umugande, Emmanuel Okwi ataragera mu Rwanda byanatumye adakina umukino baraye banganyijemo na APR FC.

Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2022, Kiyovu Sports yakiriye APR FC mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona umwaka w'imikino 2021-22, amakipe yombi yanganyije 0-0.

Ni umukino utaragaragayemo abakinnyi b'abagande ari bo Muzamir Mutyaba na Emmanuel Okwi aho batinze kuva iwabo muri Uganda.

Kuri Muzamir Mutyaba yavuze ko yaje ari mu Rwanda ariko atari ameze neza. Ati 'Mutyaba yaraje ariko ntabwo yari ameze neza niyo mpamvu mutabonye kuri uyu mukino.'

Abajijwe kuri Okwi impamvu ataraza, uyu mutoza yavuze ko ari ibintu by'imbere mu ikipe atabivugira mu itangazamakuru.

Ati 'Okwi ntabwo araza. Ibyo navuga ko ari ibintu by'imbere mu ikipe tudashobora kuvugira hano, ariko nibaza y'uko ku mukino ukurikira dushobora kumubona, ashobora kugaruka mu kibuga.'

Ubwo shampiyona yari ihagaze kubera imikino y'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na MINISPORTS igahita ihagarika shampiyona kubera icyorezo cya Coronavirus, aba basore bahise bajya muri Uganda ariko ntibagarukiye igihe aho amakuru yavuze ko banze kuza kubera ko iyi kipe yari ibafitiye ibirarane by'imishahara ibafitiye batari bahabwa.

Haringingo Francis yavuze ko icyatindije Okwi atakivuga
Mutyaba (uri hagati) we yageze mu Rwanda ariko ngo yari yiteguye gukina na APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-kiyovu-sports-yaruciye-ararumira-abajijwe-kuri-rutahizamu-okwi-utaragera-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)