Ubushakashatsi bwagaragajeko abagabo bafite amazuru manini baba bafite n'ubugabo bunini – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru meza ku bagore n'abakobwa bakeneye abagabo bafite ubugabo bunini . Ubu nibwo buryo bwiza bwo kumenya umugabo ufite igitsina kinini. Ubushakashatsi bwamaze kugaragaza isano riri hagati y'amazuru ndetse n'ingano y'igitsina cy'umugabo.

Ubushakashatsi bwakozwe n'umushakashatsi muri 'Kyoto Prefectural University of Medicine' mu buyapani bwagaragajeko abagabo bafite amazuru manini baba banafite ubugabo bunini ugereranyije n'abafite amazuru mato.

Ubu bushakashatsi buvuga ko umugabo ufite izuru rinini aba afite nibura ubugabo bungana na 5.3 inches mu gihe umugabo ufite izuru rito nibura abafite ubugabo bungana na 4.1 inches mugihe igitsina cyafashe umurego.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku mirambo y'abagabo 126 bapima ubugabo bwabo kugirango barebe niba hari ihuriro ryaba riri hagati yingano y'amazuru ndetse n'ubugabo bwabo.

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragazako uburebure bw'izuru ry'umugabo bufite aho buhuriye n'ingano y'igitsina cye.

Dr Hiroshi avugako ubu aribwo bushakashatsi bwa mbere bugaragaje ihuriro riri hagati yingano y'amazuru ndetse n'ingano y'igitsina cy'umugabo.

Hakunze Kandi kuvugwa ko abagabo bafite intoki ndende ndetse n'ikiganza kinini nabo baba bafite ubugabo bunini gusa ntago ari ukuri.



Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-bwagaragajeko-abagabo-bafite-amazuru-manini-baba-bafite-nubugabo-bunini/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)