Rwanda: umuhungu ukiri muto yiyahuje umuti wica imbeba – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwana w'umuhungu wimyaka 15 akomoka mu karere ka Ruhango yitabye Imana nyuma yo kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba.Ibi byabereye mu Murenge wa Nyamagana mu Karere ka Ruhango.

Abaturanyi bavuga ko atari ubwa mbere uyu mwana yari yiyahuye kuko no mu minsi ishize yabigerageje ariko bamurutsa ibyo yari yiyahuje ararokoka.

Aba bavuze kandi ko nta makimbirane bari bafitanye n'uyu mwana, bakibaza impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima bikabayobera.Gusa bamwe bakavuga ko bishobora kuba ari amarozi yabimuteye.

Uyu mwana yaguye mu bitaro bya kaminuza i Butare nyuma yo kunywa iyo miti yica imbeba.

 



Source : https://yegob.rw/rwanda-umuhungu-ukiri-muto-yiyahuje-umuti-wica-imbeba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)