Rwanda: Umugabo Wange Yarongorwaga N'abagabo Bagenzi Be/Yadutaye Imyaka 6 Ari Muribyo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Claude Kiza n'umugore we Claudine Umugwaneza babinyujije kuri Youtube Channel ya Gerald Mbabazi, umunyamakuru wa RBA, batanze ikiganiro gikomeye batanga ubuhamya bwuko biteje imbere hamwe n'abana babo 3 nyuma yuko uyu mugabo Claude yaje kunyuzamo agata umuryango akajya mu mico y'ubutinganyi gusa aza kubivamo agarukira umugore we n'abana.

Claude Kiza na Claudine Umugwaneza barakuranye ndetse baranigana, baza gushakana ndetse babyarana abana 3, gusa umugabo aza kugana munzira z'ubutinganyi aho yaje guta umugore mu cyaro maze yerekeza mu mujyi wa Kigali aho yadukanye imico yo kujya yambara imyenda yabagore ndetse aza kuryamana n'umugabo mugenzi we. Claude avugako amaze kuryamana nuwo mugabo atigeze yongera gutekereza umugore we.

Claudine avugako yaje kumenya ko umugabo we asigaye aryamana  n'abagabo bagenzi be abibwiwe na mugenzi we, anamwereka amafoto y'umugabo we yambaye imyenda y'abagore ndetse y'aranadefirije.

Umugore avugako yiyemeje kugarura umugabo we murugo ndetse akamusubiza mu nzira nzima akareka izo ngeso yari yarishoyemo z'ubutinganyi. Nubwo bitari byoroshye, Claude yaje kongera aba umugabo ndetse kurubu akaba yicuza kuba yarahemukiye umugore we n'abana igihe kingana n'imyaka 6.

Nyuma yo kureba ingeso y'ubutinganyi, Claude na Claudine bakomeje inzira y'iterambere ndetse no gushyira hamwe nk'umuryango, banaha uburere bwiza abana babo, abahungu babiri n'umukobwa umwe.



Source : https://yegob.rw/rwanda-umugabo-wange-yarongorwaga-nabagabo-bagenzi-be-yadutaye-imyaka-6-ari-muribyo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)