Rwamagana : Inzego z'umutekano z'u Rwanda zishe zirashe umusore washatse kuzirwanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore witwa Nsabimana Evaliste w'imyaka 22 yari atuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana yarashwe n'inzego za Gisirikare arapfa nyuma yo kuzirwanya zimubuza gupakurura imodoka yari ipakiye amakaro.

Ibi byabaye ahagana saa cyenda na z'ijoro ryo kuwa 15 Mutarama 2022 bibera mu muhanda uri hagati y' Umurenge wa Mwurire na Munyiginya, mu Kagari ka Ntunga mu Mudugudu wa Kimbazi.

Amakuru avuga ko ubwo inzego za gisirikare zari mu gikorwa cyo gucunga umutekano zabonye uyu musore ari gushaka gupakurura imodoka yari ipakiye imitwaro y'amakaro agateshwa ariko nyuma agashyamirana, arazirwanya na zo niko guhita zimurasa.

Hari amakuru kandi ko uyu musore yari asanzwe azwiho ibikorwa by'ubujura ndetse n'indi myitwarire ibangamiye sosiyete ndetse ko mu bihe bitandukanye yari yaragiye yigishwa ariko akabisubiramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwurire, Zamu Daniel, yavuze ko iyi mwitwarire idakwiye mu rubyiruko ko bakwiye gukura amaboko mu mufuka bagakora.

Ati 'Twebwe mu Murenge wacu wa Mwurire hari ibikorwa byinshi cyane bishobora gutanga amafaranga,hari ibyanya by'inganda bikoresha abantu benshi,hari inyubako zitandukanye kuko hari santere iri mu gishushanyo mbonera abantu bubakamo irimo akazi,hari ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.Nta muntu wifuje gukora ngo abure ibyo gukora, urubyiruko rurashaka kwinjiza amafaranga umuntu atakoreye. Baza bagakora ariko binyuze mu byo bakoze.'

Amakuru avuga kandi ko usibye iyo modoka yari ipakiye amakaro yari yabanje guteshwa nabwo imodoka yari ipakiye amabaro y'imyenda.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Inzego-z-umutekano-z-u-Rwanda-zishe-zirashe-umusore-washatse-kuzirwanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)