Ibyishimo kuri Kate Bashabe nyuma yo kuzuza inzu y'agatangaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyimdeli w'umunyarwandakazi, Kate Bashabe ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko yiyujurije inzu y'umuturirwa itangaje.

Kate Bashabe yatangiye kumenyekana ubwo yitabiraga amarushanwa y'ubwiza yigeze gutegurwa n'umujyi wa Kigali aba Miss MTN ndetse yanitabiriye Miss Rwanda ariko yivanamo n'ubwo ari we wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri 2011.

Mu mashusho magufi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Kate Bashabe yagaragaje iyi nzu y'agatangaza ndetse avuga ko ari we wayiyubakiye ku giti cye.

Ati 'Mama nabikoze! Niyubakiye inzu yanjye ku giti cyanjye. SESAM Cube Architects (abayubatse) mwarakoze ku kazi gatangaje mwakoze.'

Bashabe ni umunyamideri wabigize umwuga utunzwe no kudoda imyenda akanayigurisha. Mu minsi ishize yagarutse mu mitwe y'itangazamakuru kubera inkuru zavuzwe cyane ko yaba ari mu rukundo na rutahizamu rurangiranwa ukomoka muri Senegal ukinira ikipe ya Liverpool, Sadio Mane ariko bose baje kubihakana.

Inzu Kate Bashabe yujuje
Ibyishimo ni byose kuri Kate Bashabe nyuma yo kwiyuzuriza inzu
Kate Bashabe asanzwe ari umunyamideli ukomeye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyishimo-kuri-kate-bashabe-nyuma-yo-kuzuza-inzu-y-agatangaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)