Rutsiro: Polisi yafashe umugore wari wahishe urumogi mu birayi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yafashwe ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama, afatirwa mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabujenje, Umudugudu wa Kamabuye afatanwa udupfunyika tw 'urumogi 3117.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mugore yafashwe agiye gukwirakwiza urumogi mu bakiriya be muri Karongi.

Yagize ati " Yafatiwe muri bariyeri ya Polisi yari yashyizwe i Kamabuye mu muhanda Rubavu-Karongi. Yari ari mu mudoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange abapolisi barayisaka bamusangana urwo rumogi yaruhishe mu gikapu cye arenzaho ibirayi."

Uyu mugore amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari yaruguze ku mucuruzi warwo wo mu Karere ka Rubavu, yemeza ko yari agiye kurukwirakwiza mu bakiriya be muri Karongi.

CIP Karekezi yaburiye abantu bagikora ibyaha bijyanye n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, akanguriye abantu gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu gukwirakwiza amakuru.

Uyu mugore yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo hatangire iperereza.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-polisi-yafashe-umugore-wari-wahishe-urumogi-mu-birayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)