Iburasirazuba: Abantu 115 bamaze gufatwa bashaka guhunga Igihugu kubera inkingo za COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022 mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba.

Iki kiganiro cyagarutse kuri gahunda yo gusubiza abanyeshuri ku ishuri, uko COVID-19 ihagaze muri iyi Ntara ndetse n'ibijyanye n'ubukangurambaga bwatangijwe bugamije kurwanya ibiribwa n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko imirimo yo gukingira igenda neza muri rusange, aho abatuye iyi Ntara barenga miliyoni ebyiri (bangana na 98%) bamaze guhabwa urukingo rwa mbere, gusa avuga ko hari abanze kwikingiza kubera imyemerere yabo ari nabo bakiri kwigisha kugira ngo bikingize.

Yavuze ko muri ubwo bukangurambaga bwo kwigisha abafite imyemerere itabemerera kwikingiza hamaze kwigishwa abarenga 2000 ku bufatanye bw'amadini n'amatorero kandi ngo barahindutse barikingiza. Yavuze ko hari n'ababyanze bahitamo guhunga.

Ati " Guhunga byo byarabaye abantu ba Rwamagana bafatirwa Nyagatare, abantu ba Gatsibo bafatirwa Rubavu, abantu ba Kirehe bafatirwa ku mupaka bagenda bashaka kujya mu gihugu cy'abaturanyi n'ahandi n'ahandi, usanga ari abantu bake bafite imyumvire itandukanye, ubu hamaze gufatwa abantu 115 bakagarurwa bakigishwa hari n'abandi bagendaga bifungirana mu nzu nabo basangwayo bakigishwa."

Guverineri Gasana yavuze ko ku bufatanye n'abanyamadini batandukanye bakomeje kwigisha aba bantu kandi hari ikigenda gihinduka.

Yatanze urugero rw'uburyo we ubwe yagize uruhare mu kwigisha abaturage 100 mu Bugesera kandi ngo barabyumvise barikingiza, Nyagatare naho ngo bigishije abarenga 200.

Yakomeje avuga ko bake bakinangiye nabo bagenda bigishwa. Ati " Ibi ni amahirwe adasanzwe Leta iba yakoze yo gushobora kubonera abantu bose inkingo kugira ngo birinde kandi ntibatakaze ubuzima kubera COVID-19 abantu ntibakwiriye gutangwa kwikingiza rwose."

Mu banyamadini bakomeje kwinangira harimo Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi bavuguruye, Abahamya ba Yehova, Umuriro wa Panthecote n'andi madini atandukanye avuga ko imyemerere bagenderaho ibabuza kwikingiza.

Kuri ubu abaturage 98% bo mu Ntara y'Iburasirazuba bamaze guhabwa urukingo rwa mbere, 66% bamaze guhabwa inkingo ebyiri, mu gihe 8% bamaze guhabwa urukingo rwa gatatu.

Ubuyobozi buvuga ko kuba ahantu hatandukanye harimo mu isoko, kwinjira mu modoka ndetse n'ahandi henshi basigaye batanga serivisi ku bantu bikingije gusa byatumye n'abatarabikora babikora ku bwinshi.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yavuze ko abaturage 115 bamaze gufatwa bashaka guhunga igihugu kubera inkingo za COVID-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abantu-115-bamaze-gufatwa-bashaka-guhunga-igihugu-kubera-inkingo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)