Ruhango: Kwa 'Yezu Nyirimpuhwe' hagiye kubakwa ibijyanye n'ubukerarugendo buhakorerwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abanyarwanda n
Abanyarwanda n'Abanyamahanga baza ku bwinshi gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaza gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe hari imishinga ibiri igiye gushyirwa mu bikorwa harimo kubaka aho abantu basengera no kubaka aho barara n'ahafatirwa amafunguro.

Habarurema avuga ko ku ikubitiro hagiye gutangira icyiciro cya mbere cyo kubaka urugo rukikije aho abantu basengera mu rwego rwo gukomeza kuhabungabungira umutekano, icyo cyiciro kikazatwara asaga miliyoni 150frw kandi ayo mafaranga yamaze kuboneka.

Agira ati, 'Icya mbere kigiye gukorwa ni ukubaka urugo rwiza ku buryo abantu baza gusenga binjira ahantu hameze neza, hazanubakwa Alitari, igice cya kabiri cyo kizajyana no gutunganya aho abantu bashobora gufatira amafunguro n'aho kurara kugira ngo abaturuka hirya no hino baje gusenga babone aho barara'.

Abaturage basanzwe bajya gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe bavuga ko kuba hatari hubatse byagoraga kuko byasabaga kwijyanira intebe zo kwicaraho, ndetse bakicwa n'izuba kuko ntaho kugama imvura n'izuba hahari.

Umubyeyi witwa Mukakalisa avuga ko isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe rimufasha ariko kuba hari hadatunganyije wasangaga nta mutekano usesuye uhari, akavuga ko kuhubaka neza bizarushaho gukurura abaza kuhasengera.

Abasengera kwa Yezu Nyirimpuhwe babangamirwaga no kuba hatubatse
Abasengera kwa Yezu Nyirimpuhwe babangamirwaga no kuba hatubatse

Agira ati, 'Izuba ryatwicaga, imvura ikatunyagira nta hantu ho kugama ariko tukaza kuko twemera ko isengesho aho rikorewe hose rigera ku Mana, kubaka hariya bizatuma twisanzura kandi dusengere ahantu hafite umutekano'.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko mu gice cya nyuma cyo kubaka kwa Yezu Nyirimpuhwe, hazarebwa uko hasakarwa ibice bimwe na bimwe by'aho basengera kuko ubusanzwe bigoye gusakara ahantu hateranira abantu basaga ibihumbi 60 icyarimwe.

Abizera bahamya ko kwa Yezu Nyirimpuhwe bahabonera ibitangaza birimo gukira indwara zitandukanye z'umubiri, n'iza Roho kuko usanga abantu batandukanye baza kuhasengera harimo n'abanyamahanga batanga ubuhamya bw'uko bakize indwara.




Source : https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/ruhango-kwa-yezu-nyirimpuhwe-hagiye-kubakwa-ibijyanye-n-ubukerarugendo-buhakorerwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)