Igabe Egide ari mu maboko ya RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwafunze uwitwa Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y'impamyabumenyi y'icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yatangaje ko Igabe yari yarahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi.

RIB irihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, by'umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n'abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n'umusaruro bitezweho ntuboneke.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

The post Igabe Egide ari mu maboko ya RIB appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/01/07/igabe-egide-ari-mu-maboko-ya-rib/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)