Rubavu: Hagaragaye umwuka mubi ariko udaturutse ku iruka rya Nyiragongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu
Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu

Ikibazo cy'umwuka muri Rubavu ntigifitanye isano n'Ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n'ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka ndetse no gucana inkwi n'amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gaz ya Sulfur Dioxide (SO2) mu mwuka.

Ibi bigaragarira mu ngano y'uduce duto duto tutabonwa n'amaso twivanga n'umwuka twagaragaye mu bipimo by'umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize.

Abatuye mu Karere ka Rubavu barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.

Abakozi ba REMA boherejwe gukora nyuma y'uko Ikigo gishinzwe kugenzura Ibirunga gitangaje amakuru y'uko Ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by'uko gishobora kongera kuruka.

Aba bakozi bari kwifashisha imashini esheshatu ziyongera ku zo REMA isanzwe ikoresha mu gupima ubuziranenge bw'umwuka n'ibipimo ku mazi y'Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo.

Ikigo REMA kibinyujije kuri Twitter, kivuga ko ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y'Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by'ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe mu bihe byashize.

Ibipimo byafashwe n'ikigo REMA bigaragaza ko amazi y'Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by'ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byo mu bihe byashize. Ibipimo by'umwuka byo bigaragaza ko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by'ubuziranenge pic.twitter.com/2tiwnaQ7F9

â€" REMA Rwanda (@REMA_Rwanda) January 5, 2022




Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rubavu-hagaragaye-umwuka-mubi-ariko-udaturutse-ku-iruka-rya-nyiragongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)