Rayon yanyomoje ibyo kwirukana ba Youssef bavugwaho imyitwarire idahwitse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagize ati 'Ayo makuru ntabwo ari yo, sinzi n'aho yavuye. Nta nama yigeze iterana yiga ku bakinnyi kuko ntiwatumiza inama yiga ku muntu umwe cyangwa babiri."

Abajijwe ku makuru ari mu ikipe ndetse n'uko biteguye umukino, Nkurunziza yatangaje ko Musanze FC bazahura ari ikipe biteguye neza.

Ati 'Musanze FC tuyiteguye neza, ubu abakinnyi bose bari hamwe, biteguye kuzakina ku munsi wejo, uyu munsi bakoze imyitozo mu gitondo ndetse na nimugoroba barakora indi ubu igisigaye ni mu kibuga."

Ku bakinnyi batazagaragara mu kibuga, Nkurunziza yatangaje ko Youssef ari mu bakinnyi batazaboneka.

Ati" dufite abakinnyi barwaye barimo Mitima Isaac, Sam, Ayoub, ndetse na Youssef, biteganyijwe ko batazagaragara kuri uyu mukino."

Youssef na Ayoub bose bageze muri Rayon Sports nk'intizanyo ya Raja Cassablanca, ariko kugera ubu Youssef ni umwe mu bakinnyi bagaragaza itandukaniro muri Rayon Sports ndetse no muri shampiyona y'u Rwanda kugeza ubu.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Rayon-yanyomoje-ibyo-kwirukana-ba-Youssef-bavugwaho-imyitwarire-idahwitse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)