Miss Uwase Colombe yambitswe impeta n'umusore bitegura kurushinga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impeta uyu mukobwa yifotozanyije ku mucanga w'amazi magari bikekwa ko ari ayo muri Tanzania nk'uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n'inshuti ze.

Icyakora ku mashusho n'amafoto intabwo higeze hagaragara umusore wambitse impeta Uwase Colombe.

Ku rundi ruhande ariko hari amakuru y'uko yayohererejwe n'umusore utari aho yayambariye.

Uwase Colombe ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y'Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 icyakora ntiyabasha kugira ikamba yegukana.

Uyu mukobwa wambitswe impeta agiye kugera ikirenge mu cya Umuthoni Fiona, Bagwire Keza Joannah, Gasana Darlène, bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015 barushinze umwaka ushize.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-uwase-colombe-yambitswe-impeta-n-umusore-bitegura-kurushinga-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)