Mayaka washinze ikipe, inzu yerekana imipira yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mayaka Emmanuel washinze ikipe y'amagare ya Cine Elmay ndetse n'inzu yerekana sinema n'imipira yitabye Imana.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu nibwo uyu mugabo wari ikimenyabose muri Kigali cyane mu Biryogo aho yakoreraga yitabye Imana azize uburwayi.

Ushobora kuba utazi Mayaka ariko 'Kwa Mayaka' mu Biryogo abantu benshi barahazi, aho niho uyu mugabo yakoreraga yekerekana filime n'imipira y'i Burayi.

Uyu mugabo ni we washinze ikipe ya mbere y'amagare mu Rwanda ari yo Cine Elmay yashinze mu myaka ya 1980 ndetse n'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda ryigeze gukorera mu nyubako ye.

Mayaka yitabye Imana
Inyubako yo kwa Mayaka



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/mayaka-washinze-ikipe-inzu-yerekana-imipira-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)