Masudi yarirukanywe muri Rayon cyangwa yarababariwe? Ibivugwa by'umutoza mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ukwezi umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma yari yahagaritswe kwararangiye, amakuru avuga ko iyi kipe yahisemo gutandukana n'uyu mutoza bakaba bari mu nzira zo gushaka undi.

Tariki ya 7 Ukuboza 2021 nibwo Masudi yahagaritswe by'agateganyo n'ubuyobozi bw'ikipe kubera umusaruro muke. Akaba yarahagaritswe mu gihe kingana n'ukwezi kwarangiye uyu munsi.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports na Masudi Djuma bamaze kumvikana gutandukana ndetse uyu mugabo akaba atakiri umutoza wa Rayon Sports harimo hashakwa umusimbura we.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n'uyu mutoza ntabwo yigeze yifuza gutangaza byinshi atanga amasaha yaza kongera guhamgarwa ariko inshuro zose ntabwo yongeye kwitaba telefoni ye, ni mu gihe umuvugizi wa Rayon Sports we yavuze ko ataramenya umwanzuro ubuyobozi bwafashe.

Amakuru avuga ko Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo ibone umutoza mushya, bivigwa ko yagiranye ibiganiro n'umunya-Iran wahoze atoza Enyimba yo muri Nigeria, Ali Hanteh, amakuru agezweho akaba avuga ko ubu bari mu biganiro n'umubiligi wahoze atoza Simba SC yo muri Tanzania, Patrick Aussems.

Umutoza wungirije, Lomami Marcel, ni we wasigaranye inshingano zo gutoza ikipe by'agateganyo, mu mikino yatoje yanganyije na Gorilla, atsinda AS Kigali, atsinda Police FC anganya na Gicumbi FC.

Masudi Djuma yamaze gutandukana na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/masudi-yarirukanywe-cyangwa-yarababariwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)