Kugenzura ko Abamotari bafite Mubazi cyangwa bazikoresha no kubibacira amande byabaye bihagaritswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyigaragambyo y'abamotari yabaye ku wa Kane mu bice bitandukanye bya Kigali, yatumye inzego zishinzwe ibibazo byabo, zifata umwanzuro ko igenzura ry'ikoreshwa rya mubazi riba rihagaritswe by'agateganyo.

Nyuma y'iyo myigaragambyo, ku gicamunsi cyo ku wa Kane habaye inama yahuje Polisi, RURA n'Amakoperative y'Abamotari.

Umuvugizi wa Guverinoma, Mukuralinda Alain, yatangaje ko ikibazo byagaragaye ko atari mubazi ahubwo ari ibindi byinshi abamotari basanganywe.

Ati 'Basanze ikibazo ari impurirane noneho bituma hajemo icya Mubazi kuko muri iyi minsi hajemo ingufu barayigenzura, bituma ibyo bibazo by'impurirane bigaragazwa n'abo bamotari. Hari ibibazo bafite mu makoperative, ubwishingizi buhenze, ikibazo cya mubazi...'

Ibijyanye na Mubazi byakajije umurego nyuma y'aho ikoreshwa ryayo ryashyizwemo ingufu, abatazifite bagatangira gucibwa amande cyo kimwe n'abatazikoresha. Abamotari bavuga ko bacibwa amande y'ibihumbi 30 Frw.

Yakomeje avuga kubera ingufu zashyizwe muri Mubazi, Abamotari bayuririyeho bituma bamwe bigaragambya.

Mu Mujyi wa Kigali hari Abamotari barenga ibihumbi 26, muri bo harimo abarenga ibihumbi birindwi badafite icyangombwa na kimwe uhereye no kuruhushya rwo gutwara moto.

Mukuralinda yavuze ko ibi bibazo bimaze igihe mu bamotari byari bisanzwe bizwi ariko by'umwihariko byafashweho umwanzuro.

Mu myanzuro igomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa 14 Mutarama 2022, ntiharimo icyifuzo cy'Abamotari cy'uko Mubazi zikurwaho.

Ati 'Iby'uko zikurwaho byo ntabwo bishoboka ahubwo ikizakorwa ni ku birebana no kuzigenzura, biraba bisubitswe kugira ngo hitabwe kuri icyo kibazo cy'Abamotari badafite ibyangombwa.'

Amande ku badafite Mubazi nayo yagabanyijwe avanwa ku bihumbi 15 Frw ashyirwa ku bihumbi 10 Frw mu gihe ikoreshwa ryazo rizaba ryasubukuye.

Mukuralinda ati 'Kuva ejo [ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama], hagiye kugenzurwa ku muhanda ibyangombwa, bigiye gushyirwamo ingufu ku birebana n'abamotari. Umumotari udafite permis, udafite autorisation, udafite ubwishingizi ni akazi ke. Agomba kubishaka cyangwa se akava mu muhanda.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Kugenzura-ko-Abamotari-bafite-Mubazi-cyangwa-bazikoresha-no-kubibacira-amande-byabaye-bihagaritswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)