Intandaro y'isubikwa ry'imurikagurisha ryari riteganyijwe mu Ntara y'Iburasirazuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi PSF ibitangaje nyuma y'aho isubikiye imurikagurisha ryari kubera mu Karere ka Rwamagana rigatangira tariki ya 7 Mutarama rigasozwa tariki ya 18 Mutarama.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko ubwiyongere bwa COVID-19 buri mu byatumye basubika iki gikorwa ngo kuko basanze iri murikagurisha ribaye abaryitabira bataryungukiramo nk'uko bisanzwe.

Yagize ati "Byatewe na COVID-19 ntakindi, twaravuze tuti niba amabwiriza ari kwiyongera kubera ubwandu bwinshi buri kugaragara, gufunga bikaba ari saa Mbili, ibitaramo bitemewe abantu basabwa kwipimisha buri munsi, twasanze ishobora kugenda nabi, tubona ntitwashobora gupimisha abaturage buri munsi kugira ngo binjire, bituma dufata umwanzuro wo kuyihagarika."

Ndungutse yavuze ko abaturage bagombaga kwinjira ari uko bipimishije byiyongeraho ko ibirori bitari byemewe na n'ubu bitaremerwa bitewe n'imibare y'abantu benshi bandura ikigaragara.

Yakomeje avuga ko babonye bitashoboka ko bakora imurikagurisha rihuza abantu benshi ngo ritange umusaruro nk'uko byari bisanzwe bigenda buri mwaka.

Ubuyobozi bwa PSF buvuga ko abarenga 230 bari bamaze kwiyandikisha mu kuzaza kumurika ibyo bakora muri iri murikagurisha, bukavuga ko bari biteze kuzabona abarenga 300 baturuka hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Ndungutse yakomeje agira ati " Ubu twarayisubitse dutegereje ko COVID-19 igenda igabanuka, nimara gusa niyibaganuka tuzatangaza amatariki mashya yaberaho kuko imyiteguro yo irakomeje hari n'abari bamaze kwiyandikisha tuzaheraho kuko twari tumaze no gukusanya amafaranga yari kuzakoreshwa yose n'ibindi nkenerwa byose."

Imurikagurisha rikorerwa mu Ntara y'Iburasirazuba rigamije gufasha abayikoreramo kumurika ibikorwa byabo no kubimenyekanisha mu bantu benshi, bamwe mu bakunze kuryitabira bavuga ko bahungukira amasoko n'abafatanyabikorwa babafasha mu bikorwa byabo.

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco yavuze ko imurikagurisha ryari riteganyijwe muri iyi ntara ryasubitswe kubera COVID-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intandaro-y-isubikwa-ry-imurikagurisha-ryari-riteganyijwe-mu-ntara-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)