Umukinnyi ukina mu kibuga hagati w'umurundi, Kwizera Pierrot bisa n'aho atarafata icyerekezo cy'ikipe azakinira hagati ya Rayon Sports na AS Kigali, ni mu gihe zose zirimo gukora ibishoboka byose ngo zimwegukane.
Uyu mukinnyi uri ku mpera z'amasezerano muri AS Kigali, ku munsi w'ejo nibwo byavuzwe ko yaba yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe, gusa umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye ISIMBI ko atari byo ariko na none ari umukinnyi mwiza bamubonye byaba ari byiza.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi atarasinya ariko ibiganiro n'ikipe ya Rayon Sports byabayeho ariko akaba ategereje itariki yahaye AS Kigali cyane ko ari yo irimo imuha amafaranga menshi.
Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko uyu mukinnyi yumvikanye na AS Kigali ndetse yemera kuyongerera amasezerano, ishaka kumwishyura igice ngo andi bazayamuhe nyuma ariko abasaba ko bakwitonda bakazayamuhera rimwe.
Uyu mukinnyi yumvikanye na AS Kigali ko tariki ya 26 Mutarama 2022 ari bwo izamwishyura aya mafaranga aho bivugwa ko ari miliyoni 15 akazajya gukina umukino usoza igice kibaza cya shampiyona na Etoile del'Est afite amafaranga ye yose yumvimanye na AS Kigali.
Amakuru avuga ko yabwiye ubuyobozi bwa AS Kigali ko uwo munsi atabonye amafaranga bumvikanye na we azahita asinyira indi kipe imwifuza.
Nubwo bimeze gutya ariko, Rayon Sports nayo ntabwo imworoheye kuko ibifashijwemo na Muhirwa Prosper ushaka kugura uyu mukinnyi ku giti cye bashaka kumusinyisha ariko akaba atarafata umwanzuro.
Rayon Sports irimo kumwishyura miliyoni 11 ariko we akabasaba kugeza 15 nk'izo AS Kigali yamwemereye, batabikora bakaba bagomba gutegereza itariki AS Kigali yamuhaye itamwishyura akaba ari bwo yabona gufata miliyoni 11 za Rayon Sports.
Bivuze ko kugeza ubu Kwizera Pierrot ntaramenya umupira akina, niba ari uwatewe na AS Kigali cyangwa se niba ari uwa Rayon Sports yahoze akinira akanayibera kapiteni, aho batwaranye ibikombe bitandukanye yaba shampiyona n'icy'Amahoro mu myaka yayikiniye hagati ya 2015 na 2018.