Ikipe ya As Kigali yamaze guhagarika abakinnyi bayo babiri kubera gusiba imyitozo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya As Kigali yamaze guhagarika abakinnyi bayo ba bibiri kubera ikibazo cy'imyitwarire no gusiba imyitozo y'ikipe.

Niyonzima Haruna na Sugira Ernest bamaze guhagarikwa ibyumweru bibiri mu ikipe ya As Kigali kubera kutitabira imyitozo nta mpamvu.

Amakuru ahari avuga ko aba basore bombi ko basibye imyitozo yo ku cyumweru batabimenyesheje ubuyobozi bw'ikipe kandi ngo impamvu batanze ntago zifatika.

Sugira Ernest we yasabye imbabazi ubuyobozi, ubuyobozi nabwo bumutegeka gusaba imbabazi bagenzi be, bidatinze uyu mwataka w'abanya-Rwanda ashobora kubabarirwa.

Haruna nawe nta makuru aramenyekana niba yiteguye gusaba imbabazi cyangwa ari bumare ibyo byumweru byose mu bihano.

Kuri uyu wa Gatatu iyi kipe ya As Kigali iherutse gutsindwa na Rutsiro ifitanye umukino na Bugesera Fc muri shampiyona.



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-as-kigali-yamaze-guhagarika-abakinnyi-bayo-babiri-kubera-gusiba-imyitozo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)