Ikawa y'u Rwanda ikomeje gukundwa ku isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iryo murikagurisha, u Rwanda rwari ruhagarariwe na sosiyete esheshatu zihinga zikanohereza ikawa mu mahanga.

Ni ku nshuro ya mbere iri murikagurisha mpuzamahanga rya kawa ribera mu Burasirazuba bwo hagati.

Ikawa yo mu Rwanda, iri mu zaciye agahigo muri iri murikagurisha ryitabiriwe n'abamurika barenga 1.000 baturutse ku migabane itandatu no mu bihugu birenga 44, aho abakunzi bayo basuraga aho u Rwanda rwamurikiraga, basogongezwaga ku ikawa izwiho uburyohe bwihariye.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Emmanuel Hategeka, yavuze ko iryo murikagurisha ryatanze amahirwe yo guhura n'abantu batandukanye bagira uruhare mu rwego rwa kawa.

Yagize ati 'U Rwanda rwaboneyeho umwanya wo kwerekana umwihariko wa kawa, guhura no kuganira n'abaguzi ndetse n'abakunzi b'ikawa byose bigamije kuzamura isoko rya Kawa, bikagira uruhare mu bukungu bw'igihugu no guteza imbere Urwego rw'ubuhinzi bwayo rutunze abarenga ibihumbi 400.

Ambasaderi Hategeka yakomeje agira ati: 'Imurikagurisha nk'iri, turateganya kongera no kwagura isoko ry'ikawa y'u Rwanda muri UAE ndetse no hanze yaho."

Ubutumburuke bw'igihugu n'ikirere kiza bijyanye n'ubutaka bukungahaye, ni bimwe mu bituma u Rwanda ruba ahantu heza ho guhinga kawa.

Ikigo cya Mordor Intelligence kivuga ko udukombe turenga miliyari 2.25 tunyobwa ku isi buri munsi, mu gihe biteganijwe ko uyu mubare uzazamuka hafi inshuro ebyiri mu bihe biri imbere.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ikawa-y-u-rwanda-ikomeje-gukundwa-ku-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)