Header Ads Widget

Technology

Bijoux yarongowe #rwanda #RwOT

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime y'uruhererekane ya Bamenya, yakoze ubukwe n'umukunzi we Lionel Sentore biyemeza kubana akaramata, igihe hasigaje ku isi bakazakimara bari kumwe.

Ni ubukwe bwanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 aho byereye Golden Garden ku i Rebero.

Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, hakurikiyeho umugango wo gsezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa EAR i Remera.

Abatumiwe bagombaga kwakirirwa muri Golden Garden, Rebero ariko kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus atemera kwiyakira byo mu bukwe, habayeho umusangiro w'imiryango wabereye muri Onomo Hotel.

Bakoze ubukwe nyuma y'uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y'urukundo, ni mu muhango warahuriranye n'isabukuru y'amavuko y'uyu mukobwa.

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yabwiye ISIMBI ko yatandukanye n'umukunzi we nyuma y'uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya.

Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo, akoze ubukwe na Bijoux nyuma y'uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Bijoux na Lionel bakoze ubukwe, wari umunsi w'ingenzi ku buzima bwabo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bijoux-yarongowe

Post a Comment

0 Comments

Nature