Benshi bashimishijwe n'igikorwa James Rodriguez yakoze cyo gutabara mugenzi we wari ugiye gupfira mu kibuga (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya Colombia James Rodrigues yashimagijwe bikomeye na benshi nyuma y'igikorwa yakoze cyo gutabara mugenzi we bakinana mu gihugu cya Qatar.

Rodriguez nyuma yaho Ousmane Coulibaly yaragize cardiac arrest akagwa hasi mu mukino wahuzaga ikipe ya Al Rayyan na Al Wakrah mu gihugu cya Qatar. James wahoze mu ikipe ya Real Madrid mu myaka ishize yihutiye kuza gutabara mugenzi we wari uguye imbere y'izamu mu gice cya mbere cy'umukino.

Mu makuru dukesha beIN SPORTS, James icyo yakoze yeguye umutwe we byatumye mugenzi we abasha guhumeka mbere yuko ikipe ishinzwe ubuvuzi imugeraho kugira ahabwe ubuvuzi bukwiye.

Umukino benshi bashatse ko uhita uhagarikwa mu gihe ikipe ya Al Rayyan yari imbere ni igitego 1-0.

Amakuru yaje kujya hanze ni uko uyu Coulibaly ameze neza kugeza ubu.



Source : https://yegob.rw/benshi-bashimishijwe-nigikorwa-james-rodriguez-yakoze-cyo-gutabara-mugenzi-we-wari-ugiye-gupfira-mu-kibuga-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)