Wari umunsi w'amateka kuri Mukansanga Salima Rhadia wabaye umusifuzi w'umugore wa mbere usifuye imikino y'igikombe cy'Afurika cy'abagabo, benshi amatsiko yari menshi bategereje kureba uko uyu munyarwandakazi ari buze kwitwara, umutoza wa Zimbabwe yasifuriye yanyuzwe n'imisifurire ye ni mu gihe PSG na Ange Kagame nabo bagaragaje amarangamutima yabo kubera Salima.
Iyi mikino y'igikombe cy'Afurika irimo kubera muri Cameroun guhera tariki ya 9 Mutarama 2022, Salima yaraye asifuye umukino wo mu itsinda B wo Zimbabwe yatsinzemo Guinea 2-1.
Amatsiko yari menshi cyane ku banyarwanda biteze kureba uko uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda muri iki gikombe agiye kwitwara cyane ko Amavubi nayo arimo kurebera kuri televizyo.
Kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde abantu bakomye amashyi menshi ubwo Salima Mukansanga yatangizaga uyu mukino, urangiye bamushimiye uko yawitwayemo neza na none bamuha amashyi menshi.
Warriors ya Zimbabwe yashakaga gutsinda nibura umukino wayo wa mbere nyuma yo gutsindwa ibiri yabanje, mu gihe Syli National ya Guinea yifuzaga gutsinda ngo ifate umwanya wa mbere, wari undi mukino w'ishiraniro.
Salima Mukansanga yayoboye neza uyu mukino muri rusange, yawutanzemo amakarita atandatu y'umuhondo, atatu kuri buri ruhande.
Aganira n'itangazamakuru nyuma y'umukino, Norman Mapeza umutoza Zimbabwe yabwiye abanyamakuru ko Mukansanga yabyitwayemo neza.
Ati 'Murabizi umukino w'abagabo buri gihe uba ukomeye, amahane azamuka buri kanya, uriya mugore yakoze neza cyane iri joro. Ntekereza ko ari intembwe ikomeye kuri CAF guha uriya mugore umwanya ngo ayobore uyu mukino."
Muri iri tsinda B, Guinea nubwo yatsinzwe uyu mukino yazamutse ari iya kabiri inyuma ya Senegal yanganyije 0 - 0 na Malawi (ya gatatu), naho Zimbabwe nubwo yatsinze yasezerewe kuko ari iya nyuma (4) n'amanota atatu gusa.
Nyuma y'uyu mukino kandi amarangamutima ya benshi yazamutse kuri Twitter bashimira uyu munyarwandakazi wanditse amateka.
Ange Kagame akaba umukobwa wa Perezida w'u Rwanda, na we yagaragaje amarangamutima ye aho yashimiye Mukansanga ku bw'amateka yakoze.
Ati 'Mbega ibihe kuri we, abakobwa bose bakiri bato n'abagore bareba. Turakwishimiye Salima.'
Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ifite amasezerano y'ubufatanye yo kwamamaza u Rwanda nayo binyuze kuri Twitter yagaragaje ko u Rwanda rwakoze amateka.
Congz kuri Salima. Umupira ukirangira nahagurutse ndabyina bamwe bagira ngo ndi umufana usanzwe wa Zimbabwe kandi njye nishimiraga ishema MUKANSANGA yihesheje anarihesha igihugu cyacu cy'u Rwanda. Ndishimye
â" Kubana Richard (@KubanaRichard) January 19, 2022
Rwanda makes history 👏 Congrats @visitrwanda_now https://t.co/Hi836RWG20
â" Paris Saint-Germain (@PSG_English) January 18, 2022
HISTORY! 🎉
Rwandan 🇷🇼 Salima Mukansanga becomes the first ever woman center referee to officiate at an AFCON in the 65-year old history of the event.
She is in charge of the Zimbabwe vs Guinea Group B tie at the Ahmadu Ahidjo Stadium in Yaoundé. #AFCON2021 pic.twitter.com/vfivUzDpXu
â" Usher Komugisha (@UsherKomugisha) January 18, 2022
What a moment for her & all the young girls/women watching. Congratulations Salima👏🏾👏🏾 https://t.co/0PQU7p5GKb
â" AIKN (@AngeKagame) January 18, 2022
🇷🇼 Rwandan Salima Mukansanga became the first woman to officiate at an African Cup of Nations game today 👏#AFCON2021 pic.twitter.com/kO06STklq1
â" LiveScore (@livescore) January 18, 2022
I think AFCON will be better served by female Refs. Today we saw good officiating from Rwandan Salima Mukansanga who was in charge of The Zimbabwe vs Guinea game. WE have seen a lot of questionable decisions in the past two weeks..but not today! #AFCON2021
â" Nick Zemura (@NickZemura) January 18, 2022
Nsigaye njya kureba Match mfite ubwoba bwamabara abasifuzi bari bukore ariko ejo narebye match nizeye ko Salima Mukansanga agiye gutanga ubutabera mu kibuga and she did it 💯🙏 Alhamudulilah pic.twitter.com/eDuM2uLOBw
â" NO BRAINER🎯 (@kanisekere) January 19, 2022
Salima Ni Ukuri natwe byaturenze peee aho waruri njye sinakubonaga ahubwo nabonaga Miliyoni zirenga 12 z'Abanyarwa, Miliyoni zirenga 6 z'Abagore baba Nyarwandakazi uhesheje agaciro, wanditse amateka ku Gihugu cyawe, African n'Isi muri rusange. Umugore adashoboye, Umugore ku Isong pic.twitter.com/3VcK1OLe5s
â" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 19, 2022