Abantu bagize ubwoba bumvise ibya malaika wafotowe yaje mu rusengero (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batangaye ndetse bagira ubwoba nyuma yo kumva amakuru y'umupasteri watangaje ko mu ijoro ry'Ubunani yasuwe mu rusengero na malaika wo mu Ijuru.

Uyu Pastor Ekuma Uche Philips, umukozi w'Imana akaba n'umuvugabutumwa uri mubakomeye mugihugu cya Nigeria yashimye Imana avugako yasanganiwe na malayika mu ijoro ry'ubunani.

Pastor Ekuma avugako aba bamalayika binjiye murusengero rwe mu ijoro rya taliki 31 Ukuboza 2021 akabibonera n'amaso ye ndetse bagafotorwa na camera zari muri uru rusengero.

Kuri aya mafoto yavuzeko aba bamarayika ntamusatsi bari bafite, agahamyako bari mu ishusho y'umwuka ariko akemeza ko bagaragara neza nkuko bigaragara ku mafoto, uyu muvugabutumwa yasangije abamukurikira.

Abantu benshi babonye aya mafoto ikintu bibabijeho ni uburyo aba bamalayika binjiye muri uru rusengero bambaye inkweto zigezweho zo mu bwoko bwa Airforce nkuko byigaragaza kuri aya mafoto.



Source : https://yegob.rw/abantu-bagize-ubwoba-bumvise-ibya-malaika-wafotowe-yaje-mu-rusengero-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)