Abahamya ba Yehova bagaragaje aho bahagaze ku bijyanye no kwikingiza COVID-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itanganzo ryanditswe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama, rifite umutwe ugira uti 'Icyo Abahamya ba Yehova bavuga ku birebana no kwikingiza COVID-19', ritangira rivuga ko abo muri uyu muryango w'Abahamya ba Yehova batanga gukingira.

Rigakomeza ryibaza ikibazo kigira kiti 'Ese Abahamya ba Yehova banga gukingirwa ?' rigatanga igisubizo kigira kiti 'Tubona ko gukingirwa ari umwanzuro wa buri muntu ku giti cye.'

Iri tangazo rivuga ko Abahamya ba Yehova benshi bemera kwikingira ndetse n'iminyimenyi 'ubu 99% mu bantu 20 994 bakora ku biro byacu biri hirya no hino ku Isi, bamaze kwikingiza inkingo zose za COVID-19.'

Rivuga kandi ko Abahamya ba Yehova bagiye bashishikariza abantu kwitabira gahunda yo kwikingiza COVID-19 babinyujije mu nyigisho batanze mu mashusho yagiye atambuka.

Ubuyobozi bw'Abahamya ba Yehova mu Rwanda, buvuga kandi ko amatorero yose y'uyu muryango yubahiriza amabwiriza yose yashyizweho ku buryo yose akora amateraniro hifashishijwe ikoranabuhanga. Buti 'Twahagaritse uburyo bwo kubwiriza abantu imbonankubone no ku nzu n'inzu.'

Imyemerere y'amwe mu madini n'amatorera ifatwa nka zimwe mu ntambamyi zituma bamwe mu baturarwanda baranze kwitabira gahunda yo kwikingiza aho ndetse bamwe muri bo banahunze igihugu, bikaba bivugwa ko abenshi aro mu itorero ry'Abadivantisiti b'umunsi wa Karindwi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Iyobokamana/article/Abahamya-ba-Yehova-bagaragaje-aho-bahagaze-ku-bijyanye-no-kwikingiza-COVID-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)