Kirehe: Ba Gitifu b'utugari badakurikirana ingamba zo kwirinda Covid-19 bahwituwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 muri aka Karere habaye inama yahuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari 30 two mu mirenge umunani n'ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'inzego z'umutekano.

Iyi nama yanitabiriwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ya Kigina, Musaza, Kirehe, Gatore, Mpanga, Kigarama, Gahara na Nyarubuye.

Nyuma yayo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari 30 bahawe amabaruwa abasaba ibisobanuro ku mpamvu badashyira imbaraga mu kurwanya COVID-19 bituma aho bayobora hakomeje kugaragara abaturage batubahiriza amabwiriza kandi ntibafatire ibihano.

Muri iyi baruwa yasinywe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, isaba uwayihawe gutanga ibisobanuro bitarenze iminsi itatu y'akazi.

Umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa baganiriye na IGIHE utifuje ko imyirondoro ye itangazwa yavuze ko ari akarengane bari gukorerwa n'ubuyobozi bw'Akarere.

Yakomeje agira ati "Guca amande abaturage byaduteranyije na bo kandi nibo duha serivisi none twabaye nk'abanzi."

Undi yagize ati 'Iyo hatabonetse abacibwa amande amakosa ajya kuri njye.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yahakanye ibyo gutegeka aba bayobozi kwaka amafaranga abaturage, avuga babasaba kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa.

Yagize ati "Ntabwo ari ukwaka amande abaturage, hari amabwiriza yashyizweho yanasohotse mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri agamije kurinda ikwirakwizwa rya COVID-19. Abo twahaye inzandiko ni aho byagiye bigaragara ko batarimo kuzuza inshingano zabo zo gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo."

Yavuze ko bari bamaze ukwezi kose babagira inama ku buryo ngo bisigaye bigaragara ko mu masantere menshi hagaragaramo abaturage batambaye udupfukamunwa.

Ati " Ntabwo tubasaba ko bahana, tubasaba ko bashyira mu bikorwa amabwiriza bakurikirana abantu batayubahiriza kandi iyo unagiye kureba ntabwo twibanda ku bihano twibanda ku kuntu iyo dukoze ubugenzuzi mu matsinda y'Akarere n'Intara ko iyo ugenda mu muhanda ugenda usanga hari abaturage batayubahiriza tukababaza tuti 'mwe mubikoraho iki?"

Meya Rangira yavuze ko mu tugari batse ibisobanuro ahenshi unasanga hari imibare y'ubwandu yazamutse kubera kutubahiriza intera n'ubugenzuzi bakaba basabye aba bayobozi kwegera abaturage bakabagira inama ndetse bakanabigisha uburyo bahana intera.

Kuri ubu Akarere ka Kirehe gafite abaturage 171 banduye COVID-19.

Inyubako ikorererwamo n'Akarere ka Kirehe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-ba-gitifu-b-utugari-badakurikirana-ingamba-zo-kwirinda-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)