USA: TMC yabonye 'Master's' ya kabiri, atangi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, TMC yabwiye INYARWANDA.COM ko mu gihe cy'amezi 22 amaze ari muri Amerika yabashije gukurikirana amasomo y'ibijyanye na 'Data Science' ashakishisha 'Master's Degree' ya kabiri.

Avuga ko iki gihe amaze muri Amerika atari kinini kandi atari gito kuri we, kuko abashije kugera ku nzozi ze. Akavuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, kuba yabashije kubona iyi mpamyabumenyi yatangiye kwigira akigera muri Amerika.

TMC yavuze ko tariki 15 Kanama 2021, ari bwo yasoje amasomo ye muri 'Data Science' muri Kaminuza ya Easter University iherereye Pennsylvania. Avuga ko uyu munsi ari bwo yashyikirijwe impamyabumenyi ye.

Ati 'Ni ikimenyetso ntakuka cy'uko nabonye iyi mpamyabumenyi. Ni ibyishimo, kuko urumva mu gihe gito kingana gutyo ugahita utangira no gukora muri kompanyi nka Dell, n'impamyabumenyi nkaba nyibonye mu gihe gito, ni ukuri ndishimiye cyane, kuko zari inzozi zanjye.'

Uyu muhanzi avuga ko yageze ku nzozi ze kuko yahoze yifuza kwiga amasomo ajyanye n'imibare n'ikoranabuhanga. Akavuga ko kuva yabonye iyi mpamyabumenyi byahise bimuhesha amahirwe yo gutangira akazi muri kompanyi ya Dell.

Kompanyi ya Dell irazwi cyane ku Isi, kuko ikora Computer n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga. Computer za Dell ziganje cyane ku isoko ryo mu Rwanda n'ahandi.

TMC avuga ko muri iyi kompanyi akoramo ibijyanye no gusesengura amakuru n'ibindi bishamikiyeho.

Uyu muhanzi yavuze ko amasomo ya 'Data Science' yize akenewe cyane ku isoko ry'umurimo muri Amerika, bityo ko kuri we kubyiga ari amahirwe akomeye.

Tariki ya 8 Ugushyingo 2019, TMC yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's Degree' aho yize ibijyanye na 'Business Administration'.

Uyu muhanzi uri muri bacye babashije kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, akaba yarize mu Ishami rya Business Administration ariko yibanda cyane mu gucunga imishinga [Project Management].

Tariki ya 23 Nzeri 2019, yamuritse anasobanura igitabo cy'ubushakashatsi yakoze bukubiye mu gitabo gifite umutwe ugira uti 'Uruhare rw'ubuyobozi mu kubaka uruganda rwa muzika rugendera ku ndangagaciro ndetse n'imirongo ngenderwaho y'igihugu.'

TMC yize amashuri yisumbuye muri Groupe Officel de Butare, icyiciro cya kabiri cya kaminuza akigira mu cyahoze ari KIST, ubu ni Ishuri ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga aho yize ibijyanye n'ubugenge.

TMC ahawe iyi mpamyabumenyi mu gihe yitegura gukorera igitaramo mu Mujyi wa Phoenix mu mpera z'iki Cyumweru. 

TMC yahawe impamyabumenyi ya kabiri y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's Degree'


TMC yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije guhabwa iyi mpamyabumenyi, kuko zari inzozi ze 

Mu 2018, TMC yahawe impamyabumenyi ya mbere y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112857/usa-tmc-yabonye-masters-ya-kabiri-atangira-akazi-muri-kompanyi-ya-dell-112857.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)