Umugabo akambaye mu cyaro bamuha urw'amenyo!... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Crossbody Bags iri mu bwoko butandukanye kandi igenzweho mu byamamare haba mu muziki n'ahandi. Mu Rwanda byakugora kubona uri hejuru y'imyaka 40 akambaye, ariko hari aho byibura wamara umunsi uhuye n'umuntu umwe akambaye.


Justin Bieber ari mu bakunda cyane aka gakapu 

Kuri ubu kagezweho mu byamamare by'ibikomerwzwa mu ngeri zitandukanye ku isi birimo Asap Rocky umukunzi wa Rihanna, Justin Bieber, n'abandi barimo abo kuri uyu mugabane wa Afrika nka Otil Brown, Diamond ndetse n'abahanzi Nyarwanda tuza kugarukaho.


Confy nawe akunda kugendana aka gakapu

Utu dukapu twifashishwa n'ibyamamare birimo iby'igitsinagore n'igitsinagabo. Icyakora mu bihugu biri mu nzira y'iterambere, umuntu aramutse akambaye akajya nko mu cyaro bamwibazaho cyane mu gihe yaba ari igitsinagabo. N'ubwo ku jisho ubona ari gato cyane, ntibikabuza guhenda ku buryo hari utwo usanga dufite igiciro nk'icy'ipantalo cyangwa inkweto zijyanye n'icyiciro kitagayitse. Ariko na none biterwa n'aho uhahira. 

Ish Kevin ukunze kukambara yasobanuye uko tugura ku isoko agahahiraho. Yagize ati: "Ushobora kukagura ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 20 Frw, cyangwa 25 Frw biterwa na karite (Quality) yako". Mu Rwanda, aka gakapu gakunze kwambarwa n'ababahzni bo mu kiragano gishya, gusa hari na bakuru babo bakambara barimo nka Meddy - ubwo yazanaga bwa mbere mu Rwanda na Mimi, ndetse na Bruce Melodie nawe yatangiye kukagendana. Ish Kevin na Confy bakunda kuduserukana bo bavuze ko badutunze nk'ibikoresho by'ibanze. 


Ish Kevin yambaye aka gakapu

Mu kubisobanura, Ish Kevin yatangiye agira ati: "Njyewe kariya kantu ukuntu ngafata, nkafata nk'ikofi ariko itatakara ni ukuvuga ngo dukunda gukaresha ikofi tukayitwaramo ibikoresho ariko iyo urebye usanga umubare munini w'abantu bata ikofi ariko kariya kantu urakambara ugafite mu kwaha ntaho kajya kuko kaba gafunze n'imashini. So ni akantu umuntu yambara k'agakapu umuntu yashyiramo ibyangambwa utifuza kuba byatakara".

Mugenzi we Confy yagize ati: "Ni agakapu umuntu yambara agashyiramo utuntu tw'ingenzi nk'amarinete, Chargeur, Flash iriho indirimbo z'umuhanzi nka telefone na twa dutambaro umuntu yihanaguza mbese wakifashisha ukakabikamo utuntu bwinshi uba ugomba gukenera".

Ish kevin yavuze ko usibye kugatunga nk'igikoresho, agafata nk'umurimbo n'umuderi. Hari aho yagaragaje ko mu mboni ye hari abakambara bikajyana n'ibyo bambaye ati"Icya kabiri kajya kanaba style kuko hari igihe usanga kajyanye n'urukweto wambaye cyangwa ingofero wambaye kandi kakubikiye n'utuntu. Ni umuderi kakanabika ibintu neza".


Bushali nawe ari mu baserukana utu dukapu

Muri rusange hashize imyaka ibihumbi udukapu dutoya dutangiye gukoreshwa ariko utwabanje tukaba twari utw'abagore gusa bakunze kwita isakoshi bifashisha mu gutwara ibikoresho nkenerwa. Abamenyekanishije izi zakoshi kurushaho ni Abafaransa. Uko imyaka yagiye itambuka ni bo bakomeje guteza imbere umuco w'isakoshi ugera no mu bindi bihugu nk'u Bwongereza n'ahandi. Isakoshi yafashe indi ntera bigera n'aho hatangirwa gukorwa iz'abagabo 'Crossbody Bags' ari nazo zakomotse cyane mu bihugu by' i Burayi.


Utu dusakoshi n'igitsina gore kiradukoresha 

Utu dukapu dukunzwe n'ibyamamare turi mu moko anyuranye hari nk'utwo bita Rickshaw Bags Fanny Pacck, North St Bags Pioneer 12, Aer Day Sling 2 and City Sling Crossbody Bags, Topo Designs Block Bag n'ayandi. Uko dutandukanye ku moko ni na ko dusumbana mu biciro, urugero North St Bags Pioneer 12 igura ibihumbi 100 Frw, Day Sling 2 and City Sling Crossbody Bags yo igura ibihumbi 65 frw.


Bruce Melodie nawe asigaye agendana aka gakapu


Inshuro nyinshi uzabona Diamond ahetse aka gakapu gaharawe n'ibyamamare


Meddy ubwo yazanaga bwa mbere n'umukunzi we mu Rwanda yaje ahetse aka gakapu




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112464/umugabo-akambaye-mu-cyaro-bamuha-urwamenyo-ibyo-wamenye-ku-gakapu-kagezweho-mu-byamamare-b-112464.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)