Chorale de Kigali yoroheje uburyo bwo kugura... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu mpera z'Ugushyingo 2021, iyi korali yateguje abakunzi babo igitaramo yise 'Christmas Carols Concert' kizaba tariki 19 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

Ni igitaramo ngarukamwaka kizamura amarangamutima ya benshi banogerwa n'umuziki w'umwimerere kandi w'ubuhanga utangwa n'iyi korali.

Iki gitaramo kizafasha abantu kwinjira neza mu byishimo bya Noheli ari nako basoza neza umwaka 2021.

Kuva batangaza ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo, hari abagiye bagorwa no kuyagura ku rubuga rwa www.ticqet.rw ari nayo mpamvu iyi korali yiyemeje gushyiraho ubundi buryo abantu bashobora kwifashisha.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021, iyi Chorali yasohoye itangazo rivuga ko guhera kuri iki Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 kugeza tariki 19 Ukuboza 2021 ushobora kugurira itike kuri St Michel no kuri Ste Famille.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko 'Amasaha y'akazi ni 8h00 kugera 17hoo buri munsi, naho tariki 19/12 ni ukugera 12hoo'.

Igitaramo cya Chorale de Kigali kikazatangira i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kikageza i saa tatu. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) mu myanya yo hejuru, ibihumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya yo hagati.

Ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) mu myanya yo hasi n'ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 Frw).

Ku meza azicarwaho n'abantu batandatu aho buri mwanya ari ibihumbi makumyabiri na bitanu (25 000 Frw).

Mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya Covid-19, Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali buributsa abazitabira kwipimisha kandi akitwaza igisubizo kitarengeje amasaha mirongo irindwi n'abiri(72h).

Inzira yo kugura itike ya Christmas Carols Concert 2021 (CCC 2021) unyuze kuri www.ticqet.rw

1.Fungura link yatanzwe haruguru

2.Kanda kuri "Book"

3.Kanda mu kazu kari hepfo wemera "terms and conditions"

4.Kanda kuri "Continue"

5.Ongera ukande kuri "Continue"

6.Toranya "Ticket categories"

7.Toranya igihande ushaka kwicaramo, ahagaragara mu ibara ry'ubururu

8.Kanda kuri "view seats"

9.Toranya intebe mu ziri "available"

10.Kanda kuri "check out"

11.Uzuza amazina yawe yombi ahabugenewe

12.Shyiramo 'email address" yawe

13.Kanda kuri "Proceed"

14.Kanda kuri "Continue"

15.Toranya uburyo ushaka kwishyuramo (Momo, airtel, master card, Visa ...)

16.Shyiramo numero ya telephone yawe

17.Kanda kuri "Confirm Payment"

18.Kanda kuri "Continue"

19.Emeza kubikuza cash

20.Shyiramo Pin yawe

21.Reba kuri e mail ticket waguze.


Guhera kuri iki Cyumweru ushobora kugurira itike yawe kuri St Michel no kuri Ste Famille
 

Igitaramo 'Christmas Carols Concert" cya Chorale de Kigali kizaba ku itariki ya 19 Ukuboza 2021



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112473/chorale-de-kigali-yoroheje-uburyo-bwo-kugura-amatike-mu-gitaramo-cyayo-112473.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)