Uburezi kuri bose ntabwo bwagarukira gusa ku bihugu bikize - Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama mpuzamahanga yiga ku Burezi, World Innovation Summit for Education (WISE) iri kubera i Doha muri Qatar.

Ni inama yateguwe n'umuryango mpuzamahanga wita ku burezi, Education Above All (EAA) ugamije ko uburezi bw'ibanze bugere kuri bose hirya no hino ku Isi.

Iyi nama kandi yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Uburezi w'u Rwanda, Dr Uwamariya Valentine .

Perezida Kagame wagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga, yavuze ko uburezi bukwiriye kumvikana nk'uburyo nyabwo bufasha abana gukurana imitekerereze iboneye, izabafasha mu buzima bwabo bwose.

Ati 'Uburezi kuri bose ni ingenzi. Uburezi ntabwo ari ugufata ibintu mu mutwe gusa, ahubwo ni uguhereza abana uburyo bw'imitekerereze buboneye.'

Yakomeje agira ati 'Niba dushaka kubona umusaruro mwiza no kubaka abakozi bashoboye, ireme ry'ibyo dutanga rigomba kuba intego yacu. Ubufatanye mu burezi buzaba umusemburo wo kubigeraho.'

Inkingi ya kane y'Intego z'Iterambere rirambye (SDGs), isaba ibihugu byose ku Isi gushyira imbere uburezi bwa bose nka kimwe mu bizafasha Isi kugera ku bukungu n'imibereho myiza irambye kuri bose.

Perezida Kagame yavuze ko Isi idashobora kugera ku bukungu burambye uburezi budashyigikiwe.

Ati 'Kujyana mu ishuri abana bose bizakurura ishoramari ryisumbuyeho byose bigamije guha abaturage bacu ubumenyi bukenewe no guhangana mu ruhando mpuzamahanga.'

Yongeyeho ati 'Uburezi kuri bose ntabwo bwagarukira gusa ku bihugu bikize, bigenze gutyo ntabwo byaba ari uburezi kuri bose. Ndahamagarira ibindi bihugu kutwiyungaho kugira ngo duharanire ko nta mwana n'umwe usigara inyuma.'

Perezida Kagame yavuze ko kuba abana b'abanyarwanda basigaye biga amashuri abanza ku kigero cya 98% ari intambwe ikomeye ariko n'abo 2% basigaye bakwiye gukurikiranwa kuko ari ngombwa ko igipimo kigera kuri 100%.

U Rwanda ruri mu bihugu byashyize imbere uburezi kuri bose. Kuri ubu ni kimwe mu bihugu bya Afurika aho uburezi bw'amashuri abanza n'ayisumbuye ari ubuntu kuri bose.

Ni mu gihe imibare iheruka igaragaza ko umubare w'abantu bazi gusoma no kwandika ugeze kuri 73%.

Muri iyi nama AEE hatangijwe ubufatanye na Guverinoma zitandukanye muri gahunda yiswe 'Educate a Child', uzafatanyamo n'ibihugu birimo u Rwanda, Zanzibar, Gambia na Djibouti. Intego ni uko nta mwana ugeze igihe cyo kujya mu ishuri ukwiriye kuba ataririmo no guharanira ko abaririmo barigumamo, hitabwa ku bituma abana bata ishuri.



Source : https://imirasire.com/?Uburezi-kuri-bose-ntabwo-bwagarukira-gusa-ku-bihugu-bikize-Perezida-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)