U Rwanda ntiwumva uko Abanyarwanda 8 bari barakatiwe na ICTR boherejwe muri Niger #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba Banyarwanda umunani bari mu icyenda bari barasigaye i Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Aba bantu umunani bakatiwe na ICTR basanzwe bazwi mu kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ari bo Gratien Kabiligi, Anatole Nsengyiyumva, Innocent Sagahutu, Prosper Mugiraneza, Justin Mugenzi, Casimir Bizimungu, Jerome Bicamumpaka na André Ntagerura.

Mu ijambo yagejeje ku kanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Umutekano i New York, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yamenye amakuru y'iyoherezwa ry'aba bantu.

Yagize ati 'Tuzishimira kumva ibisobanuro by'abayobozi b'urwego (MICT) mu nama rusange, ku bijyanye n'iyoherezwa ryabo, niba harabayeho ubwumvikane, n'ibizabatangwaho byo kubaho niba biri mu igenamigambi y'urwego.'

Niger ubu ni cyo Gihugu kiyoboye akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe amahoro kuva mu Ukuboza.

Yakomeje agira ati 'Ntitwigeze tumenyeshwa yaba ari urwego cyangwa igihugu boherejwemo ibyerekeye iyoherezwa ry'aba Banyarwanda bafite ubwenegihugu bw'u Rwanda.'

Rugwabiza yakomeje avuga ko u Rwanda rwizeye ko Niger idashobora kwemera ko ku butaka bwayo bwaba igicumbi cy'ibikorwa cy'abagize uruhare mu bikorwa by'umutekano mucye mu karere k'ibiyaga Bigari mu myaka yatambutse.

Yavuze ko hari ibimenyetso simbusiga ko aba Banyarwanda bagize uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano na nyuma y'uko bakatiwe n'icyahoze ari ICTR.

Aba bantu, barimo abahoze ari Abaminisitiri muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi bari bamaze igihe i Arusha nyuma y'uko ibihugu binyuranye byanze kubakira birimo n'ibisanzwe bicumbikiye imiryango yabo.

U Rwanda ruherutse gutangaza ko abo bantu bashobora kugaruka mu gihugu cyabo mu gihe baba babyifuza.

Gusa mbere y'uko Rugwabiza atangaza ibi, Perezida w'Urwego UNIMICT, Carmel Agius, aherutse gutangaza ko iyoherezwa ry'aba Banyarwanda ryashingiye ku masezerano yasinywe mu kwezi gushize hagari ya UN na Niger.

Carmel Agius yatangaje ko aya masezerano y'ubwumvikane areba abantu icyenda nubwo umwe ataroherezwa.

Rugwabiza kandi yanagarutse ku itinda rikabije ryo gutangira urubanza ruregwa mo Felicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020 nyuma y'imyaka myinshi akomeje kwihishahisha ubutabera.

Yagize ati 'Umwaka urenga urashize urubanza rwe rutaratangira.'

Yakomeje yibutsa akanama gashinzwe Umutekano ko abagizweho ingaruka na Jenoside Yakorewe Abatutsi bakeneye guhabwa ubutabera bityo ko ruriya rwego rukwiye gutanga ubutabera kuko ari cyo rwashyiriweho.

Perezida w'Urwego UNIMICT, Carmel Agius yatangaje ko itinda ry'urubanza rwa Kabuga w'imyaka 85 ryaturutse ku bibazo by'ubuzima bwe.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/U-Rwanda-ntiwumva-uko-Abanyarwanda-8-bari-barakatiwe-na-ICTR-boherejwe-muri-Niger

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)