TMC warangije Master's muri UR yasoje indi muri Amerika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Mpamyabushobozi TMC yayikuye muri Eastern University iherereye muri Leta ya Pennsylvania.

Avuga kuri iyi mpamyabumenyi yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, TMC yagize ati 'Icyangombwa gishya, amezi 22 gusa muri Amerika […]'

Ni impamyabushobozi TMC amaze imyaka ibiri akorera kuko yatangiye gukurikira aya masomo nyuma yo kwerekeza muri Amerika muri Gashyantare 2020.

Mu Ugushyingo 2019, TMC yagaragaye mu banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda bari barangije Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu byo Gucunga no Kugenzura imishinga.

Mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza TMC yari yararangije amasomo ye mu bijyanye n'Ubugenge (Physics) mu ryahoze ari Ishuri ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), ubu ni Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/TMC-warangije-Master-s-muri-UR-yasoje-indi-muri-Amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)