TMC mu byishimo nyuma yo kunona impamyabumenyi ya 2 ya Master's #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda umaze hafi imyaka 2 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC muri Dream Boys, ari mu byishimo nyuma yo kubona impamyabumenyi ya 2 y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Master's Degree) akuye muri Amerika.

Mu gushyingo 2019, TMC yari mu banyeshuri ibihumbi basoje amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda, we akaba yari yasoje icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Master's Degree) muri Business Administration.

Tariki ya 25 Gashyantare 2020 uyu musore yafashe rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomeza amasomo ye.

Nyuma y'amezi 22 amazeyo akaba yamaze kubona impamyabumenyi nayo y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza akuye muri Eastern University (St. Davids, Pennsylvania) aho asoje amasomo muri 'Data Science'.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, TMC yagaragaje ko yishimiye kubona iyi mpamyabumenyi mu gihe cy'amezi 22 gusa amaze muri USA.

Uyu muhanzi wasoje amasomo ye tariki ya 15 Kanama, ubu yanabonye akazi muri Kompanyi ya Dell izwi cyane ku Isi mu gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo Computer.

TMC ubu yabamaze kubona Mater's 2 imwe yo muri Business Administration na Data Science
TMC yabonye Master's muri muri Data Science



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tmc-mu-byishimo-nyuma-yo-kunona-impamyabumenyi-ya-2-ya-master-s

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)