Kicukiro : Abantu 16 bafashwe basuye urwaye COVID babasuzumye basangamo abandi batatu bayanduye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu bafashwe ahagana saa tanu z'ijoro ryo ku ya 21 Ukuboza 2021 mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Uwase ni umwe muri bariya bantu 16 bafashwe, yemeye ko bakoze amakosa bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, yavuze ko batari bazi ko uwo bagiye gusura yari yaranduye COVID-19 ndetse n'abo bahuriye yo harimo abanduye.

Yagize ati 'Nibyo twarenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya iki cyorezo kuko twafashwe saa tanu z'ijoro twakagombye kuba turi mu ngo aho tuba. Njyewe ntabwo nari nzi ko umuntu nagiye gusura yanduye ndetse sinari nzi ko muri twe harimo n'abandi banduye. Ndabisabira imbabazi mvuga ko ntazongera kandi nkangurira n'abandi kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.'

Julien Mahoro Niyingabira, ni umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima ndetse n'ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC). Arakangurira abaturarwanda kumva ko buri muntu afite inshingano zo kwirinda iki cyorezo ariko cyane cyane imiryango cyangwa umuntu uzi ko yanduye akirinda guhura n'abantu.

Yagize ati 'Ntabwo Igihugu cyabona abapolisi bo kurinda buri rugo rurimo umurwayi wa COVID-19,ni inshingano za buri muntu cyangwa umuryango bakamenya ko uwanduye icyorezo cya COVID-19 atagomba gusura nta n'ubwo asurwa, agomba kuguma mu cyumba cye.'

Mahoro Julien yavuze ko bariya bantu 16 barenze ku mabwiriza nkana kuko bari babizi ko uwo bagiye gusura yasuzumwe agasangwamo ubwandu bwa COVID-19. Yavuze ko bamaze gufatwa barapimwe bigaragara ko mu baje kumusura harimo abandi bane banduye. Yakomeje avuga ko abasigaye nabo nta wakwizera ko ari bazima, nyuma y'iminsi itatu bazongera basuzumwe.

Yakomeje akangurira abantu kwikingiza COVID-19 kuko uwamaze kwikingiza inking zombi afite amahirwe yo kutarembywa n'icyorezo cyangwa ngo kimwice.Yibukije abantu ko gukingirwa bitabuza umuntu kwandura COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa, akangurira n'abandi gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Yagize ati 'Hari abantu badohotse ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagakomeza guteza abandi ibibazo, ariko hari n'abandi bakomeza kuduha amakuru y'abarenga ku mabwiriza kandi turabashimira. Bariya bantu bamwe baturutse mu mirenge itandukanye igize Umujyi wa Kigali, harimo abakozi n'abandi b'urubyiruko bajijutse ariko nibo barenze ku mabwiriza.'

CP Kabera yakomeje akangurira abaturarwanda bose kubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ibindi byemezo bishobora kuba byafatwa biturutse ku bwiyongere bw'iki cyorezo kandi bitewe na bamwe mu bantu batubahiriza amabwiriza atangwa. Yavuze ko bariya bantu abazima bazahabwa ibihano byabo ariko n'abanduye nibamara gukira nabo bazahabwa ibihano byabo.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Kicukiro-Abantu-16-bafashwe-basuye-urwaye-COVID-babasuzumye-basangamo-abandi-batatu-bayanduye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)