Header Ads Widget

Technology

Rutanga Eric na we yasubitse ubukwe bwari kuba kuri Noheli #rwanda #RwOT

Ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza nibwo Djihad Bizimana yatangaje ko ubukwe bwe bwagombaga kuba tariki ya 27 na 29 Ukuboza busubitswe, amatariki mashya akaba azamenyeshwa.

Rutanga Eric ukinira ikipe ya Police FC na we yari afite ubukwe tariki ya 25 Ukuboza na Umunyana Shamsi Sultan babuhagaritswe kubera icyorezo kirimo kugenda gifata indi ntera mu Rwanda.

Iri subikwa ry'ubukwe bwabo, bikubiye mu butumwa basohoye bagize bati 'umuryango wa Shyaka Simba Sultan n'uwa Karegeya Ignace, barabamenyesha ko ubukwe bw'abana babo Umunyana Shamsi Sultan na Rutanga Eric butakibaye ku itariki bwari buteganyijwe kuberaho (le 25/12/2021) kubera ingamba zo kwirinda Covid -19. Itariki buzasubukurirwaho tuzayibamenyesha vuba.'

Rutanga Eric na Umunyana Shamsi Sultan bari bagiye gukora indi mihango y'ubukwe baramaze gusezerana imbere y'amategeko mu gikorwa cyabaye tariki 24 Ukwakira 2019.

Rutanga n'umufasha basanzwe babana nk'umugore n'umugabo, bafite umwana w'imfura w'umukobwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Rutanga-Eric-na-we-yasubitse-ubukwe-bwari-kuba-kuri-Noheli

Post a Comment

0 Comments

Nature