Amatariki Amavubi azesuraniraho na Senegal na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Senegal na Guinea ni bimwe mu bihugu 24 bifite itike yo gukina imikino y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha. Mu buryo bwo kurushaho kwitegura, ibi bihugu birateganya gukorera umwiherero hano mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Cameroun. Aya makipe yombi arateganya gukina imikino ya gicuti na Amavubi by'umwihariko ikipe y'igihugu ya Guinea ikazakina imikino igera kuri ibiri na Amavubi.


Biteganyijwe ko tariki ya 02 Mutarama, Amavubi azakina umukino ubanza na Guinea, hanyuma tariki ya 04 Mutarama bakine umukino wo kwishyura ariko yose ibere mu Rwanda. Tariki ya 6 Mutarama habura iminsi 3 gusa ngo imikino y'igikombe cya Afurika itangire, biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina na Senegal, ubundi imikino ya gicuti ihite irangira. Gusa ku rundi ruhande rw'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' bavuga ko amatariki ataremezwa neza n'ubwo gahunda yo ihari.


Igikombe cya Afurika kizatangira tariki 9 Mutarama kugera tariki 6 Gashyantare 2022, aho ikipe ibitse igikombe giheruka ari Algeria yagitwaye mu 2019.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112812/itariki-amavubi-azakiniraho-na-senegal-na-guinea-zamenyekanye-112812.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)