Rubavu: Umwe mu bakekwaho ubujura yishwe n'abanyerondo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gora, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu mu masaha ya saa tanu z'ijoro, ubwo abari ku irondo bahagarikaga abakekwaho ubujura bari bashoreye intama ebyiri bakabarwanya ari bwo muri iyo mirwano umwe mu bari bashoreye izo ntama yapfuye.

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru avuga ko batangiye iperereza.

Yagize ati: "Aya makuru twayamenye ubu twatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze."

Abari kumwe n'uwishwe bakomeje gushakishwa mu gihe umuturage wa watewe icyuma mu gatuza yajyanywe mu kigo nderabuzima cya Nyakiriba kugira ngo yitabweho.

Polisi y'u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, yatangaje ko yafashe babiri barimo uwitwa Muvandimwe Innocent na Bapfakubyara Evariste bakekwaho gukubita no gukomeretsa Nahimana James na Nyiraneza Mariette ku itariki ya 9 Ukuboza 2021 mu Murenge wa Rubavu.

Ikibazo cy'umutekano muke mu Mujyi wa Rubavu giterwa n'abiyita Abuzukuru ba Shitani kimaze igihe cyumvikana mu itangazamakuru, aho na bamwe mu Banyamakuru bakorera mu Karere ka Rubavu harimo abasagariwe bakamburwa ibyo bafite.

Aba abaturage bahimbye 'Abuzukuru ba Shitana' bivugwa ko ari insoresore za ndanze ziba muri uyu Mujyi wa Rubavu, abatuye ibice byiganjemo uru rugomo bagiye bumvikana ko batewe impungenge no guhohoterwa kwa hato na hato.

Mu minsi ishize habaye umukwabu wo gufata abibumbiye muri iri tsinda kubera umutekano mucye bakunze guteza mu Mujyi wa Rubavu ariko nyuma y'iminsi ibiri abari bafashwe bahise barekurwa.



Source : https://imirasire.com/?Rubavu-Umwe-mu-bakekwaho-ubujura-yishwe-n-abanyerondo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)