Rocky yavuze ikintu yicuza, asubiza Papa Cyangwe ngo niba ari we yabwiraga amagambo nk'ariya akakaye (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwizeyimana Marc wamamaye mu gusobanura Filime nka Rocky Kirabiranya, avuga ko ikintu kimwe yicuza ari uko atari afite ubushobozi burenze bwo kuba yashyira Papa Cyangwe ku rwego rwo hejuru bakaba batandukanye uyu muhanzi ari ho ari nubwo n'aho avuga ko ari heza.

Iminsi 2 irashize Rocky na Papa Cyangwe beruye ko batandukanye. Byatangiye Papa Cyangwe avuga ko bahinduye imikoranire ariko bakiri kumwe, icyo gihe Rocky nibwo yahise asohora itangazo avuga ko uyu muhanzi yamusezeyeho ahitamo kumurekura, Papa Cyangwe na we yahise ajya kuri Twitter ye avuga ko atigeze asezera ndetse avuga ko abantu bakunda kwigira beza.

Ibi ariko byari byabanjirijwe na post ya Papa Cyangwe ya tariki ya 24 Ugushyingo yashyize kuri Instagram ye iteguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze EP (Extended Playlist) igizwe n'indirimbo 6, akaba yarayise 'Sitaki' akaba ari n'imwe mu ndirimbo z'iyigize, harimo kandi 'Nyaza', 'Niki Niki', 'Kanjeje' yakoranye na Chris Eazy, 'Aho' yakoranye ba Bushali ndetse 'Puna' yakoranye na Logan Joe.

Ku ifoto yasohoye yanditseho izi ndirimbo, hajeho amagambo akomeye yasaga n'agaragaza ko yatandukanye na Rocky Entertainment (kuko nta hantu na hamwe igaragara) ahubwo hariho 'Cuma Gang'.

Muri iyo foto kandi handitsemo amagambo akomeye aho bisa nk'aho hari uwo yacyuriraga, benshi baketse ko ari Rocky yabwiraga.

Amwe mu magambo yanditsemo aragira ati 'simbishaka gumana ibyawe gaceze simbishaka. Gutwika bitinjiza nta mumaro. Don't trust anyone (ntukagire uwo wizera). Nta gishegu na kimwe kirimo ndaq. Work Hard & Pray Hard (kora cyane, usenge cyane). Papa Cyangwe ni we wanditse hano.'

Mu kiganiro Rocky yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko atakwemera ko ari we yabwiraga aya magambo, gusa ngo aramutse abaye ari we yabwiraga yabyemera kuko n'ubundi nta mafaranga menshi yari aifte yo kumushoraho.

Ati 'Abaye ari njye yabwiraga nahita mbyemera kuko ibintu ntabwo n'ubundi biri ku rwego rwo hejuru cyane, ibintu koko byanjye yambwiraga ngo nimbigumane ntabwo birenze ariko byagira umuntu, umuntu urenze (umuntu wa danger), urumva niba hari aho byamukuye bikagira aho bimugeza, ntabwo yari akibikeneye nk'uko yavuze.'

'Nimba yaravuze ngo gumana ibyawe, akeneye ibirenze kuri ibyo byanjye kandi nanjye ari byo mwifuriza, ntabwo yahora ku bintu bimwe kuko njyewe icya mbere nta mafaranga ngira, ntabwo mfite amafaranga menshi yo kumena mu muziki, hari abantu bafite amafaranga, njye ibyo namukoreye ni ibyo nari nshoboye.'

Yakomeje avuga ko ku giti cye nta kintu yabwira abantu yapfuye na Papa Cyangwe kuko nta kintu yapfa na murumuna we kuko ariko amufata.

Ati 'Ntabwo mbizi. Nta kintu napfa n'uriya mwana kuko Papa Cyangwe ndamuruta, umuntu wese tuziranye uba muri uru ruganda rw'imyidagaduro, cyangwa urukoramo cyangwa utuba hafi azi ko umuntu wa mbere mba mvuga neza, mba mvuga ngo murumuna wanjye azi ko ari uriya mwana, nta kintu napfa na we.'

Rocky Kirabiranya avuga ko ikintu kimwe yicuza mu mubano we na Papa Cyangwe ari uko nta mafaranga menshi yari afite ngo amushyire ku rwego rurenze urwo ari ho.

Ati 'Nicuza ko ntari mfite ubushobozi bwinshi bw'amafarango ngo mushyire ku rundi rwego rurenze, iyo nza kuba mfite amafaranga menshi ntabwo yari kuba yaramamaye bigarukiye hano, yari kuba ari hejuru cyane.'

Nyuma yo gutandukana na Papa Cyangwe, Rocky binyuze muri Rocky Entertainment bahise basohora indirimbo nshya 'Ubahwa' ya Emeline Penzi, umuhanzikazi mushya muri iyi nzu ireberera inyungu abahanzi.

Rocky avuga ko nta kintu na we azi yapfuye n'uyu muraperi Papa Cyangwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rocky-yavuze-ikintu-yicuza-asubiza-papa-cyangwe-ngo-niba-ari-we-yabwiraga-amagambo-nk-ariya-akakaye-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)