Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Min... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko kuwa 10 Ukuboza 2021 Perezida Paul Kagame asubijeho Minisiteri y'Umutekano agashyiraho Bwana Alfred Gasana kuyiyobora, nk'uko kandi biteganwa n'Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe muwa 2015 mu ngingo yaryo 118 ivuga irahira ryabagize guverinoma;

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya, Alfred Gasana mu muhango uri kubera mu Ngoro y'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro.

Gasana warahiriye kuba Minisitiri w'Umutekano ni umwe mu bagabo b'inararibonye mu bijyanye n'umutekano, umwanya ashyizweho avuye mu Rwego rw'Igihugu Rushinzwe Umutekano (NISS), aho akaba yari akuriye Agashami Gashinzwe Iperereza ry'imbere mu gihugu, umwanya yari amazeho imyaka isaga icumi kuko yawuhawe mu mwaka wa 2011 nyuma kandi y'uko yari mu bagize Inteko ishingamategeko.

Si iyo mirimo yonyine yakoze kuko yagiye akora no mu zindi nzego zinyuranye z'igihugu mu bihe bitandukanye.

Bwana Alfred Gasana yarahiriye inshingano zo kuba Minisitiri muri Minisiteri y'Umutekano, Indahiro yakiriwe na Perezida Paul Kagame nk'uko bigenwa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda

Itangazo ryo kuwa 10 Ukuboza 2021 rishyiraho Minisitiri mushya w'Umutekano, Bwana Alfred Gana








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112530/perezida-paul-kagame-ari-kwakira-indahiro-ya-minisitiri-mushya-wa-minisiteri-yumutekano-al-112530.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)