Nyanza : Abagabo bemera ko ari bo nyirabayazana b'ubwiyongere bwo gusambanya abana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ubwo hasozwaga iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiganjemo iryo gusambanya abana.
Bamwe mu bagabo bitabiriye ubu bukangurambaga bemeje ko akenshi abagabo ari bo bagira uruhare rukomeye mu isambanwa ry'abana.

Uwitwa Rukundo Jacques usanzwe ukora akazi ko gutwara moto, ati 'None se burya uzarebe umugabo ni we utereta cyane ko akenshi aba anafite ibyo yahonga uwo mwana bityo abiretse uko gusambanya umwana ntibyabaho.'

Mugenzi we Sibamana Anathole nawe ati 'Uzarebe no mu gihugu humvikana imibare myinshi y'abana b'abakobwa batwara inda zitateganijwe none se nyine si abagabo baba bazibateye ? Bityo abagabo nitwe ba mbere bo ku kurwanya gusambanya abana.'

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyanza, Harerimana Jean Marie Vianney yavuze ko mu kwezi k'Ugushyingo 2021 gusa hasambanyijwe abana 11 basambanyijwe kandi ko bose basambanyijwe n'abagabo.

Ati 'Twebwe abagabo iki kibazo dusobanukiwe ingaruka zacyo tugasobanukirwa ibyiza byo kukirwanya, tubishatse cyacika burundu.'

Harerimana yibukije abagabo ko kiriya cyaha kiremereye kandi uwo gihamye ahanwa biremereye ibihano bitandukanye birimo no gufungwa burundu bitewe n'uko yagikoze, nk'igihe uwo yasambanyije yamuteye uburwayi budakira, igihe babanye nk'umugabo n'umugore n'ibindi bikagira ingaruka ku wasambanyije n'umuryango we.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko akenshi abana bafite guhera ku myaka 12 kugera kuri 17 y'amavuko basambanywa ari umugambi umaze igihe kandi ko hari abantu baba bawuzi bityo ko buri wese akwiye kuba nyambere mu kurwanya iki kibazo.

Yagize ati 'Babyeyi twite ku burere bw'abana aho agiye ube uhazi, niba ari ahantu ubona hashobora kumutera ikibazo wimwoherezayo cyangwa umuherekeze niba ari ngombwa ko ajyayo.'

Mu kwezi k'Ukwakira 2021, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatangaje urutonde rw'abantu 322 bahamijwe ibyaha byo gusambanya abana. Ni urutonde rwiganjeho abagabo.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abagabo-bemera-ko-ari-bo-nyirabayazana-b-ubwiyongere-bwo-gusambanya-abana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)