Nyagatare: Abafite ubumuga bishimira ko batagisabiriza ibiribwa ahubwo basaba amajwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafite ubumuga ntibagisabiriza ibiribwa ahubwo basigaye basaba amajwi n
Abafite ubumuga ntibagisabiriza ibiribwa ahubwo basigaye basaba amajwi n'akazi

Akarere ka Nyagatare gatuwe n'abaturage 643,108, abafite ubumuga bakaba ari 18,983 bangana na 3% by'abaturage bose b'akarere.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare, Badege yavuze ko hari ibyo kwishimira byinshi.

Avuga ko utangira kwizihizwa mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 1997, batigeze bahabwa umwanya ahubwo habaye icyo agereranya n'inama yo kubigaho.

Ashima ko ubu bahabwa uruhare runini mu kwizihiza umunsi wabo kandi hakaba hari byinshi Leta imaze kubakorera kuko batagihezwa muri byose, umusaruro ukaba ari imibereho myiza batangiye kugira.

Ati “Mutekereze ba bantu nababwiye bari mu Kiyovu hizihizwa umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga 1997, basaba ibiceri, basaba ibyo kurya, bakaba bavuyemo abantu basaba amajwi ku rwego rw'Igihugu, bakaba bavuyemo abayobozi.”

Akomeza agira ati “Kera nka 80% cyangwa 100% abantu bafite ubumuga bari batunzwe n'imiryango yabo ariko uyu munsi Meya araparika imodoka n'umuhuzabikorwa agaparika indi. Ni ikintu dukwiriye gushimira ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Perezida Kagame.”

Avuga ko ubu kugira ubumuga bitakiri ikibazo kandi ko batagitewe ikibazo n'inyito bamwe mu bantu babita ahubwo igisigaye ari uko abafite ubumuga babona amafaranga ubwabo badategereje gutungwa n'abandi.

Abana bafite ubumuga barifuza ko ababita amazina abatesha agaciro bakwiye guhanwa
Abana bafite ubumuga barifuza ko ababita amazina abatesha agaciro bakwiye guhanwa

Urwunge rw'amashuri rwa Rwisirabo rufite uburezi budaheza ni ho kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga wabereye ku rwego rw'akarere.

Mugisha Steven, umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye mu ishami ry'Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi, akaba afite ubumuga bw'uruhu n'ubwo kutabona neza, avuga ko akiga mu mashuri abanza yagorwaga no kureba ku kibaho ndetse n'akato yahabwaga na bagenzi be kuko yicaraga ku ntebe wenyine.

Kuri ubu ngo yiga neza kandi ntagihabwa akato na bagenzi kuburyo ubu buri wese yifuza kwicarana nawe.

Yasabye abafite ubumuga bagenzi be kwigirira ikizere, ubunyangamugayo no kwihangana ariko na none yifuza ko abakibita amazina abatesha agaciro bahanwa kuko bagihari.

Yagize ati “Ndasaba bagenzi banjye kwigirira ikizere, bakaba inyangamugayo ariko by'umwihariko bakihangana kuko hari abantu hanze aha bakitwita amazina adutesha agaciro ariko nkasaba ko bakwiye kujya bahanwa kuko amategeko ahari.”

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare, Ngoboka James, yavuze ko n'ubwo bamaze kuzamuka mu iterambere ariko na none hari abagifite ikibazo cy'inyunganirangingo n'insimburangingo, kujya bahabwa inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto, gutizwa ubutaka cyane ubw'ibishanga bagakorera imishinga ibateza imbere n'ibindi.

Badege Sam avuga ko mu bafite ubumuga hamaze kwiga benshi ku buryo bagabanyiriza umutwaro imiryango yabo na Leta
Badege Sam avuga ko mu bafite ubumuga hamaze kwiga benshi ku buryo bagabanyiriza umutwaro imiryango yabo na Leta

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko inyunganirangingo n'insimburangingo ziri hafi kubageraho kuko hari umufatanyabikorwa wemeye kuzibaha.

By'umwihariko ariko yizeje ubuvugizi ku kubakira icumbi abana bafite ubumuga kugira ngo abataha kure bagere ku ishuri bitabagoye ndetse n'abaturuka mu mirenge ya kure babuze uko bakwiga babone uburyo bwaborohereza.

Ati “Ikifuzo natwe dufite ni uko aba bana icyaborohera ni uko bakwiga baba hano mu kigo, nibura hakubakwa uburyamo bakitabwaho nk'uko baba bari mu ngo iwabo kuko barakora ingendo kandi kubona ugusunika mu kagare ni ikibazo ndetse hari n'uwo mu kandi karere wakwifuza kuza kwiga hano akabona ayo mahirwe.”




source : https://ift.tt/3IMfceQ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)