Nyabugogo:Umusore yari agiye kwiyahurira ku Inkundamahoro kubera ko yangiwe kujya muri RDF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w'imyaka 21 uvuka mu Karere ka Rulindo yafatiwe mu nyubako ya Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge ashaka kwiyahura kubera ko yimwe amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda.

Ahagana saa Sita z'ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore yafashwe n'abasekirite bashinzwe kugenzura umutekano wo muri iri gorofa bahita bamushyikiriza Polisi.

Uyu musore yasanganywe urupapuro yari yandikiye Perezida Paul Kagame amubwira ko ko yafashe umwanzuro wo kwiyahura nyuma yo kwimwa amahirwe yo kwinjira mu Ngabo z'Igihugu, RDF.

Uyu musore yaneruriye ubuyobozi bwa Inkundamahoro ko yifuza kwiyahura kubera ko yangiwe kwinjira mu gisirikare.

Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yahise ashyikirizwa Polisi ikorera ku Murenge wa Kimisagara.

Ati 'Yari avuye i Rulindo ari byo bimuzanye ariko camera zamubonye abashinzwe umutekano bahita bagenda baramufata bamusangana ibaruwa yandikiye Perezida avuga ko agiye kwiyahura kuko yimwe amahirwe yo kwinjira mu gisirikare.'

Uretse iyi baruwa igaragaza ko uyu musore yaragiye kwiyahura kuko yangiwe kwinjira muri RDF, ubuyobozi bwa Inkundamaharo bwavuze ko ubwo bwari bumugejeje kuri polisi yongeye kubishimangira. Yavuze ko nubwo bamushyikirije polisi bitazahindura umugambi we.

Uyu musore ntiyigeze asobanura igihe yashakiye kujya muri RDF n'impamvu yatumye bamwanga.

Kugeza ubu abantu bane, nibo bamaze kwiyahurira muri iyi nyubako ya Inkundamahoro muri uyu mwaka wa 2021, mu gihe abagera kuri batanu bamaze gufatwa bashaka kuhiyahurira.

Amakuru avuga ko nyuma y'uko uyu musore Polsi imurekuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 yongeye gufatirwa muri iyi nyubako ashaka kwiyahura ku nshuro ya kabiri.

Inkuru ya IGIHE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/nyabugogo-umusore-yari-agiye-kwiyahurira-ku-inkundamahoro-kubera-ko-yangiwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)