Gusomera Umunyamakuru Nsengimana wa Umubavu TV byasubitswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ry'uru rubanza rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021 kubera uburebure bwa dosiye.

Umucamanza yavuze ko kubera uburebure bwa dosiye y'uru rubanza, Urukiko rukiri gusesengura ibyaburanyweho mu bujurire mu iburanisha ryabaye tariki 16 Ukuboza 2021 ahita atangaza ko isomwa ryimuriwe tariki 23 Ukuboza 2021.

Ubwo umucamanza yatangazaga ibi, abaregwa bose nta n'umwe wari witabye Urukiko uretse kuba mu cyumba cy'urukiko harimo abanyamakuru ndetse n'umugore wa Nsengimana Theoneste.

Nsengimana Theoneste aregwa hamwe na Sibomana Syvain, Nsengimana Hamad, Ndayishimiye Jean Claude, Nahimana, Marcel, Masengesho Emmanul, Mutabazi Alphonse na Rucubanganya Alexis.

Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kurema umutwe w'abagizi ba nabi, gutangaza amakuru y'ibihuha, n'icyaha cyo kwangisha u Rwanda muri Leta z'amahanga.

Bimwe mu bikorwa bishinjwa abaregwa, ni ukuba baritabiriye amahugurwa yabigishaga uko bahirika ubutegetsi bakoresheje ingufu.

Abaregwa bose bahakana ibyaha aho Nsengimana Theoneste ubwo yaburanaga ubujurire we yasabye kurekurwa ngo kuko afungiye amakosa y'umwuga kandi ko hari inzego zishinzwe kubikurikirana.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gusomera-Umunyamakuru-Nsengimana-wa-Umubavu-TV-byasubitswe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)