Myugariro wishyuza Rayon Sports afite icyizere ko iyi kipe izamwishyura vuba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'ikipe ya Mukura VS, Kayumba Soter wahoze akinira Rayon Sports, avuga ko ubuyobozi bw'iyi kipe bwatangiye kumwishyura gahoro gahoro ndetse yizeye ko umwenda ushiramo vuba.

Kayumba Soter yishyuzaga Rayon Sports amafaranga miliyoni 4 zasigaye kuyo yaguzwe ndetse n'ibihumbi 500 by'umushahara.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Soter yavuze ko iyi kipe yatangiye kumwishyura ndetse afite icyizere ko mu minsi mike amafaranga ye yose aba yayabonye.

Ati "Abayobozi bagerageje gukuraho umwenda bari bamfitiye, gusa ntabwo ndibuvuge asigayemo gusa n'ubu baracyamfitiye amafaranga, bampa icyizere ko bazanyishyura vuba bidatinze, nari nabahaye umwanya ngo bayashake ariko muri ino minsi turimo kuganira bazayampa nta kibazo."

Kayumba Soter yinjiye muri Mukura VS mu mpeshyi y'uyu mwaka avuye muri Rayon Sports yagezemo mu mpera z'Ukuboza 2019 nyuma yo gutandukana n'ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Kayumba Soter usigaye ukinira Mukura VS avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports burimo gukora ibishoboka ngo bumwishyure amafaranga ye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wishyuza-rayon-sports-afite-icyizere-ko-iyi-kipe-izamwishyura-vuba

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)