Jimmy Mulisa yakoze impinduka za mbere muri AS Kigali, Haruna Niyonzima asubizwa inshingano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mushya w'agateganyo wa AS Kigali, Jimmy Mulisa yamaze gukora impinduka za mbere muri iyi kipe aho Haruna Niyonzima yongeye kugirwa kapiteni w'iyi kipe, ni inshingano zari zifitwe na Bishira Latif.

Haruna Niyonzima kuva yagaruka muri AS Kigali mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2021, yasanze igitambaro cyo kuyobora abandi bakinnyi mu kibuga gifitwe na Bishira Latif.

Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni w'ikipe y'igihugu nta nubwo umutoza Eric Nshimiyimana yari yaramushyize mu bakapiteni 3 ba mbere kuko Bishira yari yungirijwe na Tchabalala na Kwizera Pierrot.

Eric Nshimiyimana yirukanywe ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza ubuyobozi bwa AS Kigali buhita bwemeza Jimmy Mulisa nk'umutoza w'agateganyo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Jimmy Mulisa yafashe umwanzuro wo kugira Haruna Niyonzima kapiteni w'iyi kipe.

Mu nama yaraye akoranye n'abakinnyi, yababwiye ko yaganiriye na Bishira Latif na we yemera kurekura iki gitambaro nta kibazo na kimwe na kimwe yabigizeho cyane ko nk'uko amakuru abivuga na mbere yigeze gushaka kukimuha ariko abatoza ntibabyemere.

Si ubwa mbere Haruna Niyonzima agiye kuba kapiteni wa AS Kigali kuko na mbere yo mu Kuboza 2019 mbere y'uko asubira gukinira Young Africans muri Tanzania ni we wari kapiteni w'iyi kipe.

Haruna Niyonzima yongeye kugirwa kapiteni wa AS Kigali
Bishira Latif yemeye kurekura igitambaro
Jimmy Mulisa yafashe umwanzuro wo kugira Haruna Niyonzima kapiteni wa AS Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yakoze-impinduka-za-mbere-muri-as-kigali-haruna-niyonzima-asubizwa-inshingano

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)