Muchoma yakoze indirimbo ku mukobwa wahaye am... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi uri mu Rwanda muri iki gihe, dore ko akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ibyo yaririmbye muri iyi ndirimbo atari ukuri ariko 'nzi benshi banyura mu bibazo nk'ibyo ukitanga cyane, ugatanga buri kintu amaherezo ugahemukirwa'.

Ibi ngo nibyo byatumye yicara ashushanya urugendo rw'umukobwa wakunze umusore wari ufite ubumuga bwo kutabona, kubera urukundo bikagera ubwo amwitangira akamuha amaso ye umusore akongera kureba nyuma y'igihe kinini.

Akomeza ati 'Umukobwa yabaye impumyi, hanyuma umusore arongera arareba kubera ko umukobwa yari yamuhaye amaso ye.'

Muchoma avuga ko amaherezo, uyu musore yaje guhemukira uyu mukobwa atangira kumuca inyuma 'kubera ko atabonaga, nyine urumva byari agahinda n'akababaro'.

Ibi binagaragara mu ikinankuru y'iyi ndirimbo, aho umusore atangira kuzana abandi bagore kubera ko umukunzi we atabonaga.

Muri iyi ndirimbo, Muchoma agaragaza ukuntu uyu mukobwa yashenguwe n'ukuntu umukunzi we yahaye amaso yahindutse mu gihe gito, akamuca inyuma amuzaniraho abandi bagore, bituma uyu mukobwa afata icyemezo cyo kwiyahura.

Ati 'No mu mashusho y'iyi ndirimbo biragaragara. Ni indirimbo y'agahinda muri macye, igaragaza uburyo ushobora gukunda umuntu utari uwa nyawe. Hanyuma umuntu yanakubwira ati mwihorere ntushake kubyumva ugakomeza ugahatiriza, ariko amaherezo bikazakugeza ahantu hatari heza.'

Uyu muhanzi avuga ko n'ubwo nta muntu azi ibi byabayeho, ariko hanze aha hari benshi banyura mu bigeragezo nk'ibi, aho umuntu ashobora gukunda urukundo rukamurira mu gihe gito. Muchoma yasohoye amashusho y'indirimbo ateye agahinda yise 'Amarangamutima' 

Muchoma yavuze ko ibyo yaririmbye atari inkuru mpamo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMARANGAMUTIMA' YA MUCHOMA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112488/muchoma-yakoze-indirimbo-ku-mukobwa-wahaye-amaso-ye-umusore-wari-ufite-ubumuga-bwo-kutabon-112488.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)