MU MAFOTO 50: Uburanga bwabakobwa bahataniye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amezi akabakaba 6 bitangajwe ku mugaragaro ko hagiye kubaho irushanwa rya Miss East Africa, hari kuwa 09 Kamena 2021; ubwo Miss Mutesi Jolly yakirwaga ku kibuga cy'indege cya Julius Nyerere International Airport agahita akomereza mu gikorwa cyo kwitegura gutangaza bwa mbere ku mugaragararo byinshi kuri iri rushanwa, kuwa 12 Kamena 2021 nibwo hatangajwe ko bwa mbere mu buryo bwagutse ko irushanwa rya Miss East Africa rigiye kongera gusubukurwa nyuma y'imyaka 9 ritaba.

Icyo gihe, Miss Mutesi Jolly wabaye imbarutso yo kubaho kwaryo na none yagize ati:' Bakobwa mwitegure gufata uyu mwanya, reka tubwire isi ko umugore ari ikirenze imisatsi n'ibirungo, ntabwo turi abeza batagira ubwenge bo kwambarira amakanzu inyuma y'ibirahure'.

Ashimangira ibyo agira ati:'Dushobora kwishimira kuba turi igitsinagore kandi tukagira uruhare mu kubaka umuryango.' Kuwa 16 Kamena 2021, abagize ikompanyi ya Rena Event itegura irushanwa rya Miss East Africa, bakiriwe mu nteko ishingamategeko ya Tanzania, ibintu Mutesi Jolly yagaragaje ko byamukoze ku mutima cyane.

Ati:'Ibihe by'umunsi mu Nteko Ishingamategeko ya Tanzania, byari iby'icyubahiro kwakirwa no gutecyerezwaho n'uhagarariye inteko ishingamategeko.' Abategura iri rushanwa baje no kugenda bahura n'aba Minisitiri n'abandi bayobozi mu nzego za Leta ya Tanzania batandukanye, baganira kumitegurirwe y'irushanwa n'imigendecyere myiza yaryo.

Kuwa 18 Kanama 2021, nibwo kandi bahuye na Diamond Platnumz. Mu butumwa bwashyizwe hanze na Rena Event, bagaragaje umunyamigabane muri iyi kompanyi na Visi Perezida w'Akanama gategura iri rushanwa, Mutesi Jolly,  yahuye na Diamond.

Nawe ubwe abitangaza agaragaza ko byamushimishije, ati:'Ku gicamunsi cy'icyumweru, twasuye ibiro by'umuhanzi mpuzamahanga akaba n'uwashinze ikompanyi ya Wasafi, tuganira kubijyanye n'imikoranire muri Miss East Africa 2021.' Byaje no kurangira Wasafi kugeza n'uyu munsi ibaye umufatanyabikorwa w'irushanwa muri uyu mwaka wa 2021'.

Kuwa 31 Kanama 2021, nibwo hatangajwe gutangira ku mugaragaro kw'irushanwa rya Miss East Africa, ibihembo n'ibindi bitandukanye mu ijambo Miss Mutesi Jolly yatangaje kuri uwo munsi. Yagize ati:' Bizafata igisekuru cyacu cyose kugira ngo dukureho urujijo rwibazwa kubijyanye n'itegurwa ry'amarushanwa y'ubwiza.'

Akomeza agira ati:'Reka dukoreshe uyu muyoboro mu kwerekana ko imbaraga zitari ukuba mu biro bya Leta gusa, ziri mucyo wahisemo gukora, reka dukoreshe uyu mwanya n'imbaraga.'

Hanatangajwe ibihembo bizagenerwa abazegukana amakamba anyuranye muri iri rushanwa, aho uzegukana ikamba rya Miss East Africa azahabwa imodoka ya Nissan Xtrail 2021 nshya ihagaze miliyoni zirenga 44 ndetse akazajya ahembwa miliyoni 1.5 y'amafaranga y'u Rwanda mu gihe cy'umwaka yambaye ikamba.

Igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni 5, icya kabiri miliyoni 3 yose nayo ari mu mafaranga y'u Rwanda. Iri rushanwa kuri ubu rigeze kure aho habura amasaha mbarwa hakamenyekana uzaryegukana mu bakobwa bagera kuri 16 baryitabiriye, n'ubwo 12 aribo babanje kuhagera mbere kubera ibibazo by'icyorezo cya COVID-19.

Ibihugu byitabiriye ni Tanzania ari nayo yakiriye irushanwa, Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, South Sudan, Ethiopia, Eritrea, Somalia, Malawi, Djibouti, Seychelles, Madagascar, Comoros, Reunion na Mauritius


Mutesi Jolly yageze muri Tanzania mu ntangiriro z'ukwezi kwa Kamena

Abategura irushanwa bagize ikompanyi ya Rena bakiriwe mu nteko ishingamategeko

Ambasaderi Mbarouk Naser yakiriye abagize Rena Event


Umunyamabanga Mukuru wa Africa y'Uburasirazuba yakiriye Miss Mutesi Jolly n'abandi bategura Miss East Africa

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Wasafi ari kumwe na Mutesi Jolly nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire

Diamond Platnumz na Mutesi Jolly

Minisitiri w'Ibikorwa Karemano n'Ubukerarugendo muri Tanzaniya yakiriye Perezida na Visi Perezida b'Akanama gategura Miss East Africa

Shanitah uhagarariye u Rwanda muri Miss East Africa n'uhagarariye Uganda

Umukobwa waserukiye Somalia

Umukobwa waserukiye Ethiopia

Shanitah yakomeje kwisanzura no gusangira ibyishimo na bagenzi be


Imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu byakomeje kuranga umwiherero





Abakobwa bitabiriye iri rushanwa ubona ko bagororotse

Byari umunezero

Baratembereye



Miss World Russia ni umwe mu babaye hafi aba bakobwa 

Mutesi Jolly yakomeje guhagararira irushanwa n'u Rwanda neza



Mutesi Jolly ari kumwe n'umunyamideli ukomeye muri Tanzania Ria Paul

Wasafi yakiriye abakobwa 12 bageze mu mwiherero mu mbere 


Mutesi Jolly n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Wasafi

Abakobwa babaga bishimye bari kumwe na Jolly

Byari ibyishimo mu ijoro ryo gusangira rya Miss East Africa riherutse kuba




Benshi banyuzwe n'irushanwa rya Miss East Africa





Shanitah yaririmbye indirimbo ya Meddy

Shanitah aryohewe n'ubuzima mu gafoto k'urwibutso k'ubwato ku mazi









Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112841/mu-mafoto-50-uburanga-bwabakobwa-bahataniye-ikamba-rya-miss-east-africa-nibihe-byagatangaz-112841.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)