Kaminuza ya Kigali izatanga Buruse ku bakobwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2021, Rwanda Inspiration Back Up yagiranye amasezerano y'umwaka umwe na Kaminuza ya Kigali. Aya masezerano yavugaga ko iyi Kaminuza izatanga Buruse (Bourse), ku bakobwa 20 bazagera mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021. Niko byagenze!

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, Kaminuza ya Kigali iri mu baterankunga bakuru ba Miss Rwanda, yongereye amasezenaro y'imyaka itatu ku mwaka umwe yari ifitanye na Rwanda Inspiration Back Up. 

Abategura Miss Rwanda babwiye INYARWANDA, ko aya masezerano agamije ko abakobwa 10 bazajya bagera mu cyiciro cya nyuma muri Miss Rwanda, ari bo bazajya bahabwa Buruse y'ubuntu yo kwiga muri iyi Kaminuza.

Ukoze imibare neza, ubona ko iyi Kaminuza izatanga Buruse ku bakobwa 50. Harimo 20 yahaye Buruse mu 2021, 10 izaha Buruse mu 2022, 10 izaha Buruse mu 2023 n'abandi 10 izaha Buruse mu 2024.

Umuyobozi Wungurije ushinzwe Amasomo muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr. Tombola M. Gustave yashimye abategura irushanwa rya Miss Rwanda ku bwo guhozaho mu guteza imbere abakobwa, bihura neza n'intego y'iyi Kaminuza yo guteza imbere urubyiruko binyuze mu Burezi bufite ireme "kugira ngo bazavemo abayobozi b'ejo hazaza."

Uyu muyobozi yavuze ko 'Binyuze muri Miss Rwanda, Kaminuza ya Kigali ikomeje gusingira gahunda ya Leta yo guteza imbere umwana w'umukobwa binyuze mu kumuha uburezi bufite ireme.'

Prof. Dr Tombola avuga ko nk'umuterankunga Mukuru w'iri rushanwa, biyemeje gufasha abakobwa kugira ubumenyi, kubatoza indangagaciro "bitabagirira akamaro bonyine gusa ahubwo n'imiryango yabo, sosiyete bikarandanda kugeza ku bisekuru."

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], yashimye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali ku bwo gufatanya nabo mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'umwana w'umukobwa ugana ku kuba Nyampinga ubereye u Rwanda.

Uyu muyobozi kandi avuga ko abakobwa bazahabwa amahirwe yo kwiga muri iyi Kaminuza, bakwiye kuyakoresha neza kugira ngo bizabagirire akamaro.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021, ni bwo abakobwa batangira kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022.


Kaminuza ya Kigali yongereye amasezerano y'imikoranire yari ifitanye na Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda

Umuyobozi Wungurije ushinzwe Amasomo muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr. Tombola M. Gustave, yavuze ko iyi Kaminuza irajwe ishinga no gutanga uburezi bufite ireme ku bakobwa


Prof. Dr. Tombola M. yavuze ko bishimira kuba Miss Rwanda ari igikorwa ngaruka mwaka, kandi bagafasha abakobwa kwitinyuka no gusingira amahirwe ahari

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné [Prince Kid], yashimye Kaminuza ya Kigali izajya itanga Buruse ku bakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma muri Miss Rwanda

Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] avuga ko abakobwa bahabwa Buruse bakwiye kwiga bashyizeho umwete 

Umuhango wo gusinya aya masezerano, wabereye Kacyiru aho iyi Kaminuza ikorera. Witabiriwe n'Umuyobozi Ushinzwe amasomo, Prof. Robert Ebo Hinson n'Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa muri iyi Kaminuza, Gifty Aduamah



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112846/kaminuza-ya-kigali-izatanga-buruse-ku-bakobwa-10-ba-mbere-muri-miss-rwanda-112846.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)